bwiza.com
Ahabanza » Kenya: Abakobwa 11 bafashwe bifata filimi z’urukozasoni
Amakuru mashya

Kenya: Abakobwa 11 bafashwe bifata filimi z’urukozasoni

Kuri iyi tariki ya 12 Nyakanga 2019, polisi ya Kenya yataye muri yombi abakobwa 11 bafashwe bifata amashusho ya filimi z’urukozasoni (pornography) muri Nyali ho mu mugi wa Mombasa.

Abantu babiri, umugore n’umugabo ni bo bakekwaho gushuka aba bakobwa ngo bifate amashusho. Na bo bamaze kugera mu maboko ya polisi kugira ngo bakorerweho iperereza.

Inkuru ya Nairobi News ivuga ko umuyobozi wa polisi mu mugi wa Mombasa, Johnston Ipara yatangaje ko mu nzu aba bakobwa barimo, harimo ibikoresho bya platistiki bikozwe nk’ibitsina gabo.

Ipara avuga ko basanze muri iyi nzu ibindi bikoresho birimo mudasobwa ngendanwa 15 n’izindi zo ku meza (desktops) 10, bikekwa ko bari buzifashishe bashyira aya mashusho ku mbuga.

Aba bakobwa bacumbikiwe ku kigo cya polisi cya Nyali. Ipara yavuze ko aba bakekwaho kuba bari inyuma y’ibi bashobora guhanirwa kwinjira mu bikorwa by’urukozasoni no kwinjiza abangavu mu buraya. Bahanwa ari uko icyaha kibahamye. Uyu munsi, ku wa 12 Nyakanga ni bwo basomerwa urubanza.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com