bwiza.com
Ahabanza » Nyanza: Bahinga bahendwa bagasarura bahendwa
Amakuru Politiki

Nyanza: Bahinga bahendwa bagasarura bahendwa

Abahinzi bo mu karere ka Nyanza bavuga ko bahendwa ku ifumbire n’imbuto, aho batanga amafaranga 800 ku bishyimbo n’ibihumbi umunani ku mashaza. Mu isarura batanga umusoro w’ubukode bw’igishanga ku bihumbi ijana ubundi ngo “bagataha amara masa”, ibintu bifuza ko byahinduka.

Ni mu kiganiro cyahuje abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Nyanza bafashwa mu rwego rw’ibiganiro mpaka bihuza abaturage n’abayobozi ndetse n’itangazamakuru, ibiganiro bitegurwa ku bufatanye bw’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS, n’umuryango Transparency International Rwanda mu mushinga wayo ugamije gufasha abaturage kugira uruhare mu mihigo y’akarere.

Bamwe mu bahinzi biganjemo abo mu mirenge ya Busasamana, Rwabicuma, Muyira, Ntyazo, Kibirizi, Mukingo ndetse na Busoro, bakaba bagaragaza ko nta terambera bageraho mu gihe ababagurisha imbuto zo guhinga nk’ibishyimbo n’amashaza bahanika ibiciro buri munsi nta no kubagisha inama.

Marigarita avuga ko babategeka kugura ibishyimmbo bya 800, nyamara we agahitamo kwihingira ibye yita ‘ruhoro’, maze ati, “ejo bundi twagiye guhinga badutegeka guhinga ibishyimbo byabo tubigura ku mafaranga 800, njye narabyanze nsubira kuri ‘ruhoro’ yanjye. Ubu mu ihingwa ry’amashaza, badutuyeho ibiciro ngo tuyagure ibihumbi 8, ayo mafaranga wayavamo? Niyo mpamvu duhora mu bihombo”.

Uyu muhinzi avuga ko aherutse gusarura agahabwa amafaranga 54.780; ariko muriyo yageranye murugo 7500 nyuma yo gutanga ayo asabwa muri serivisi zinyuranye. Maze ati, “n’ayo 7500 nahise nyishyura ‘Tubura’ ntahira aho”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Nyanza Nzungize Gustave, nawe ntiyiyumvisha ukuntu ikilo cy’amashaza cyava ku mafranga 1500 kigahita gishyirwa ku 8000. Uyu muyobozi akavuga ko abahenda abaturage babikora ku giti cyabo atari gahunda ya Leta, kandi ko bitakagombye gutera ikibazo kuko umuhinzi muri aka karere afite uburenganzira bwo kubika imbuto y’ibishyimbo cyangwa iy’amashaza ku musaruro we akazayitera mu gihembwe cy’ihinga  gikurikiyeho. 

Gusa ati, “ubikora aba agamije izindi nyungu cyangwa guteza imbere umucuruzi runaka tutabizi, kuko si gahunda ya Leta. Ntabwo imbuto y’amashaza yarenga amafaranga 1500”.

Ubukode bw’igishanga bwikubye 25

Mu bindi bibazo bibaremereye kandi bibashyira mu gihombo harimo imisoro y’ubutaka ndetse n’imisanzu bakwa n’amwe mu makoperative acunga ibishanga bahingamo.

Nyiridandi Elia wo mu murenge wa Busoro, avuga ko basoreraga igishanga ku mafaranga ibihumbi 15 kuri hegitari ku mwaka.

Nyamara ngo batunguwe no kumva bishyuzwa ibihumbi 100, mu gihe hari ibaruwa ya Minisitiri w’intebe ivuga ko hegitari yagombye kwishyurwa ibihumbi 4 ku mwaka.

Nyiridandi ati, “twibaza ukuntu njyanama y’akarere ikuba incuro 25 ibiciro bigenwa n’itegeko, tukanibaza niba njyanama yemerewe kuvuguruza Minisitiri w’intebe”.

Naho Nikuze Immaculee, uhinga ibirayi mu gishanga cya Nganzo, avuga ko kuba umuhinzi asoreshwa ibihumbi ijana, hakiyongeraho n’ibikenerwa byose kugira ngo ibyo yahinze byere, birangira umuhinzi nta nyungu abonye.

Ati “Ubu ndakubwiza ukuri ko ubu turi mu marira kubera imisoro yikubye kuburyo bw’umurengera. Urabona nishyura umukozi umpingira, nyuma nkagura imbuto, ifumbire ndetse n’umuti wica udukoko, ibi bikiyongeraho guhemba umukozi uzabagara n’ibindi. Ikintangaza ni uko nkatwe abahinzi duhingira rubanda ngo barye, dusoreshwa kurusha umucuruzi”.

Uyu muhinzi avuga ko kuba ubutaka basoreraga ibihumbi bine basigaye babusoreshwa ibihumbi ijana, ngo ni nko kubabwira ngo “bareke kongera guhinga”.

Mu gahinda akomeza agira ati ” Muri iki gishanga turahingira imisoro gusa. Iyo ufashe igishoro nshyira mu murima wanjye kugeza nsaruye byose birangira amafaranga y’umusoro aruta ayo nkuye mu buhinzi. Niba mpinze ibigori ngakuramo ibihumbi mirongo icyenda cyangwa se ijana, bikarangira ntanze umusoro ugana n’ibihumbi ijana, nawe urumva ko ntacyo nkuramo. “

Aya maganya, abahinzi bayasangiye na Munyampara Sylvestre, uyobora wa Koperative Urumuri rw’Abahinzi ikorera muri iki gishanga cya Nganzo.

Avuga ko bitewe n’imisoro abanyamuryango basabwa ku mwaka, birangira bose batabonye inyungu y’ibyo bakora bityo we n’abahinzi bakifuza ko imisoro yagabanurwa.

Ati “Iyi misoro irenze urwego rw’umuhinzi niyo mpamvu twifuza ko imisoro yabaganuka nibura ahasoreshwa ibihumbi bine, hagasoreshwa igihumbi naho ahasoreshwa ibihumbi ijana hagakomeza gusoreshwa ibihumbi bine nkuko byahoze. “

Aya mafaranga yose bakwa aca intege umurimo wabo, ku uburyo ngo usanga gahunda yo guhinga wongera umusaruro banasagurira isoko itabageraho uko bikwiye.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye ikinyamakuru UKWEZI ko bitarenze tariki 15 Nyakanga 2019(kuwa mbere utaha), mu karere ka Nyanza hazaba inama ya Njyanama y’ akarere izafatirwamo umwanzuro wo kugabanya uyu musoro.

Meya Ntazinda kandi avuga ko akarere ka Nyanza kandikiye Ikigo cy’ Igihugu cy’ Imisoro n’ amahoro bagisaba kuba kiretse kwishyuza abaturage umusoro w’ ibishanga kugeza iki kibazo kibanje gukemuka. 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!