bwiza.com
Ahabanza » Ubuntu bw’Imana bwakugeza aho wowe ubwawe utakwigeza
Ijambo ry'Imana

Ubuntu bw’Imana bwakugeza aho wowe ubwawe utakwigeza

Ikiganza cy’ubuntu bw’Imana

Zaburi 44:3

“Inkota zabo si zo bakesheje kwigarurira igihugu,

imbaraga zabo si zo zabahaye gutsinda;

ahubwo ni indyo yawe bwite, ukuboko kwawe,

n’urumuri rw’uruhanga rwawe, kuko wabikundiye.”

Wigeze utekereza ku nsinzi wagize mu bihe byashize ko atari ku bwawe?

Hari igihe wabashije guca mu bikomeye, ugahabwa akaruhuko wari utabyiteze, ibintu bigahinduka nta mpamvu n’imwe wagize icyo wakoze. Ntiwakabaye ugeze aho ugeze iyo ikiganza cy’ubuntu bw’Imana kitaba mu buzima bwawe.

Ushobora kuba utarize bihambaye nk’uko abandi bameze gusa ibyo ntacyo bitwaye. Ufite amahirwe kuko ufite ubuntu bw’Imana. Ushobora kuba udakomoka mu muryango ukomeye, ibyo nta si ikibazo kuko ubuntu bw’Imana bwakugeza n’aho ubwawe utakwigeza.

Mu buryo bwimbitse, ukwiriye kumenya ko hari ikintu kuri wowe kitabasha kurondoreka. Ntawabasha kugipima, kucyandika ku mpapuro no kugisobanura.

Abandi bantu ntibabasha kukimenya, icyo bazi ni uko icyo kintu ukibitseho. Hari ikintu ufite bagukundira, ikintu gituma utsinda. Icyo ni ikiganza cy’ubuntu bw’Imana.

Mureke uku kuri gucungere ku ndiba z’imitima yacu uyu munsi. Mwicika intege ku bw’ibyo mubona; ahubwo nimutererwe imbaraga n’ibyo mutabona! Nimwicishije bugufi, mwitwaze ukwemera n’icyizere muzi ko ikiganza cy’ubuntu bw’Imana kiri kumwe namwe.

Mugenzi wanjye, Ndashaka kumva iicyo utekereza uyu munsi. Wanyandikira kuri imeli (email) yanjye ari yo estachenib@yahoo.com cyangwa ukanyandikira ubutumwa bugufi kuri iyi nimero ikoreshwa no kuri Whatsapp ari yo +14123265034.

Wansangiza ibiri ku kubaho muri iki gihe kugira ngo ngusengere.

Imana iguhe umugisha kandi nishimiye kuba umuhuza wawe n’Imana.

Ukudushyigkira kw’agaciro ni ugukwirakwiza ubutumwa bwiza/ivanjili ku bantu benshi ku Isi yose. Ku bw’ibyo witegure umusaruro wihariye.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!