bwiza.com
Ahabanza » Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Umutekano ya Israel yabonanye n’abayobozi b’u Rwanda
Amakuru Politiki

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Umutekano ya Israel yabonanye n’abayobozi b’u Rwanda

Intumwa idasanzwe ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Meir Ben Shabbat, kuri uyu wa Gatatu ushize yageze mu Rwanda agirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ndetse n’abandi bayobozi bakuru barimo ba minisitiri, abakuriye inzego z’umutekano n’abasirikare bakuru.

Iyi nkuru dukesha The New Times iravuga ko Ben- Shabbat ari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Umutekano ya Israel.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, kuri uyu wa kane mu kiganiro ku murongo wa telephone na The New Times yavuze ko iyi ntumwa idasanzwe yari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yoherejwemo na Minisitiri w’Intebe wa Israel.

Yavuze ko baganiriye byinshi bijyanye n’urwego rw’abikorera, uburyo bwo kongera imari no kuri serivisi za Rwandair.

Ibiganiro kandi ngo byanagarutse ku buhinzi, by’umwihariko ibijyanye n’imicungire y’amazi, ubuhinzi bukoranywe ikoranabuhanga no kongera ubushobozi. Hanagarutswe kandi ku guhanga udushya, umutekano wo kuri internet, ubukerarugendo no mu bijyanye n’iby’indege.

Ni uruzinduko rwa kabiri umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Israel agiriye mu Rwanda kuva iki gihugu cyafungura ambasade I Kigali. Uru ruzinduko rukaba rwari rukurikiye urwa Yuval Rotem, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel, wari mu Rwanda muri Mata.

Ambasaderi Ron Adam akaba avuga ko uruzinduko rwa Ben-Shabbat muri rusange rwari rugamije guteza imbere imibanire hagati ya Israel n’u Rwanda n’ubufatanye hagati ya Israel n’Umugabane wa Afurika. Kandi ngo hari ibyagezweho by’ingenzi.

Mu byagezweho harimo kuba minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi zizategura imbanzirizamushinga izabereka uburyo bagiye gukorana, hakazabaho komisiyo ishinzwe gukurikirana ibikorwa, ndetse bakaba baremeranyije ko abanyemari bo muri Israel bazaza mu Rwanda kureba aho bashora imari.

Uruzinduko rwa Ben-Shabbat rukaba rwaje kandi na none nyuma y’aho sosiyete ya Rwandair itangirije ingendo z’indege hagati ya Tel Aviv na Kigali.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!