bwiza.com
Ahabanza » WICIKA INTEGE ZO KWAKIRA IMIGISHA IRI INYUMA YIBYO BIGERAGEZO BYAWE-Rev. Nibintije
Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

WICIKA INTEGE ZO KWAKIRA IMIGISHA IRI INYUMA YIBYO BIGERAGEZO BYAWE-Rev. Nibintije

2 Abakorinto 4:17

“Kuko kubabazwa kwacu kw’ igihwayihwayi kw’ akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’ Iteka ryose bukomeye.”

Biroroshye kwerekeza amaso ku bibazo tuba dufite. Ariko iyo uhanze amaso ku migisha uzabona umaze gutsinda ibyo bigeragezo, ikizakurikiraho nyuma yo kubabazwa n’ ibyo bibazo ni ibyishimo n’ umunezero.

Reka ngerageze ku bikumvisha neza: Mu myaka yashize nahuye n’ ibigeragezo ariko nagerageje guhagarara mu ukwizera, mu guhangana nabyo, ndwana nabyo nkoresheje ijambo ry’ Imana ndetse n’ amasengesho.

Kuva icyo gihe uko ibyo bibazo byagiye bikomera niko n’ imbaraga z’ Imana zagenda ziba myinshi muri njye.

Uko iminsi yagendaga ishira niko imbaraga z’ IMANA zagendaga zinyijiza mu ubushake bw’ IMANA.

Niho na NEMI yatangiye ku umugaragaro, niho yageze mu mahanga yose k’uburyo ubu muri buri mugabane w’ Isi, iyi ministere ifite abantu bafashwa n’ inyigisho zayo.

Muri ibyo bibazo nakomeje kugumana inzozi ( dream) nari mfite n’ ubwo arizo nzabaye imbarutso y’ ibyo bibazo cyangwa ibigeragezo ari nako nteseka ( mbabazwa nabyo). Ku uburyo nashoboraga gutera umugongo cyangwa umugeri intsinzi yanjye yari imbere yanjye. Nkaba nshimira Imana yabyukije mbere igahumura amaso yanjye, maze nkareba imigisha iri mbere y’ ibyo bibazo byawe.

Kandi ikananyibutsa ko ibigeragezo ari iby’ igihe gito kandi ari ikintu gihinduka kikarangira ariko Imana n’ Ijambo ryayo ry’ Intsinzi bikaba bidashora guhinduka. ( problems are temporary, or subject to change, but God and his word of victory are never..never…subject to change!

Niba muri uyu mwanya uri kubabazwa n’ ibihe wabayemo byashize cyangwa ubu, kanguka urebe imigisha ikuzengurutse Bizatuma utagerwaho n’ umuriro w’ ibyo bibazo urimo cyangwa wari urimo, mu igihe uzaba uri guhesha Imana icyubahiro muri ibyo bibazo maze umusozo w’ibyo bibazo ukazaba uwo kuguha ibisubizo bikwiriye.

KURA AMASO YAWE KURI IBYO BIBAZO UHUBWO UYAREBESHYE KU IMIGISHA IKUZUNGURUTSE.

KUKO USHOBORA KUTERA UMUGONGO INTSINZI CYANGWA IMIGISHA YAWE .

Imana iguhe umugisha…!

Muvandimwe Mwenedata, ndashaka kumva icyo utekereza uyu munsi. Ushobora kunyandikira kuri Email yanjye estachenib@yahoo.com

cyangwa ukanyandikira ubutumwa bugufi kuri iyi nimero ikoreshwa kuri WhatsApp +14123265034.

Kandi niba nabwo ari ngombwa wansangiza ibyo uri kundwana nabyo kugira ngo ngufashe kubisengera. Nejejwe no kuba umuhuza wawe n’ Imana.

Ukudushyigikira utanga inkunga iya ariyo yose ni ugukwirakwiza ubutumwa bwiza ku abantu benshi ku isi yose…. ni ubikora… witegure umusaruro uhagije…!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Izindi wakunda

Bwiza.com