bwiza.com
Amakuru mashya Politiki

Abazahagararira u Rwanda mu mahanga bashya

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111; none ku wa 15 Nyakanga 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abazahagarira u Rwanda mu bihugu by’amahanga mu buryo bukurikira:

  1. Gasamagera Wellars azahagararira u Rwanda muri Repubulika ya Angola.
  2. Higiro Prosper azahagararira u Rwanda muri Canada.
  3. Kimonyo James mu Bushinwa.
  4. Vincent Karega muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
  5. Alfred Kalisa mu Misiri.
  6. Dr. François Xavier Ngarambe mu Bufaransa.
  7. Dr. Aissa Kirabo Kakira muri Ghana.
  8. Sheikh Saleh Habimana muri Marroc.
  9. Yasmin Amri Sued muri Repubulika ya Korea/ Korea y’Epfo.
  10. François Nkurikiyimfura muri Qatar.
  11. Eugene Segore Kayihura muri Repubulika y’Afurika y’Epfo.
  12. Uwihanganye Jean de Dieu muri Repubulika ya Singapore.
  13. Marie Chantal Rwakazina mu Busuwisi.
  14. Maj. Gen. Charles Karamba muri Tanzania.
  15. Emmanuel Hategeka mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE).

Aba bashyizweho na Minisiteri w’Intebe, Dr. Edward Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!