bwiza.com
Amakuru Featured Politiki

Ku ishuri bigeze kutubaza icyo tuzaba dukuze mvuga ko nzaba Perezida- Amb.Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba,  Nduhungirehe Olivier, avuga ko yakunze Politiki akiri muto, by’umwihariko akaba yarumvaga mu nzozi ze yazaba Perezida.

Gukunda politiki no kumva yazaba umuntu ukomeye muri Politiki, Nduhungirehe, avuga ko afite aho abikomora, ngo kuko se umubyara na we yari umunyapolitiki.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, ubwo yabazwaga inzozi yari afite akiri umwana, z’icyo yifuzaga kuzaba cyo, yasubije agira ati “Njyewe nakunze Politiki kuva kera kuko Papa yari umunyapolitiki, nanjye rero nakunze Politiki kuva cyera, na buriya muri cya gihe cy’amashyaka menshi n’ubwo ntari mfite imyaka yo kwinjira mu mashyaka ya Politiki, najyaga no mu myigaragambyo”.

Nduhungirehe n’inzozi zo kuba Perezida

Yagize ati “Politiki nayikunze kuva cyera, numvaga ko ariyo nzakora, ndibuka ko mu ishuri bigeze kutubaza icyo tuzaba kera nidukura, njye nateye urutoki ndavuga nti nzaba Perezida wa Repubulika[Araseka], birumvikana, umuntu wese ukora politiki aba ashaka kujya ku mwanya wo hejuru wa politiki, kugira ngo agire icyo amarira abaturage”.

Nduhungirehe mu myigaragambyo

Ati “Njye nagiye muri mitingi ahantu henshi, tujya no mu myigaragambyo, yari imyigaragambyo yabaye ku itariki ya 8 Mutarama 1992, amashyaka ya opozisiyo, yari iyo kwamagana uwari Minisitiri w’Intebe witwaga Nsanzimana Syvestre kuko icyo Opozisiyo yashakaga ni uko Perezida ashyiraho Minisitiri w’Intebe wo muri opozisiyo ariko aranga ashyiraho uwo muri MRND, tujya mu muhanda.

Twuzuye imihanda yose ya Kigali, abantu bavugaga ko bashobora no kugera mu 1800 cyangwa se na Miliyoni, twari hariya kuri Rwandex, nyuma dufunga umuhanda, hanyuma Habyarimana atwoherereza ama-tank, ibifaru biraza bidutera ubwoba, turyama mu muhanda.

Baduteye ibyuka biryana mu maso turiruka, icyo gihe byari bishyushye, abantu benshi bitabiriye amashyaka ya Opozisiyo, kuko icyo gihe bari bamaze igihe kirekire ubwo burenganzira batabufite kugeza mu 1991, nyuma haza ibintu bya pawa mu mashyaka biza kuba nabi ariko mobilization y’abaturage cyane cyane urubyiruko kuva mu 1991 kugera mu 1993 na 1994 yari ikomeye, nanjye nari nyirimo n’ubwo nari mfite imyaka mike”.

Nduhungirehe Olivier w’imyaka 44 y’amavuko yagiye akora imirimo itandukanye muri Leta,aba n’umwarimu muri Kaminuza, ku wa 10 Nzeri 2015 Inama y’Abaminisitiri yemweje nka Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi, inshingano yavuyeho agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Gakuba Aloys 22/07/2019 9:58 pm at 9:58 pm

Uri bavuga irije kabisa, uretse nawe na So wari umugabo ntiyigeze atekereza atyo.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!