bwiza.com
Amakuru Urukundo

Sinkijya koga muri Pisine, banteye ubwoba ko nshobora kuzatwitiramo- Ese nibyo?

Mugire amahoro ya Nyagasani, nitwa Betty iwacu ni mu Karere ka Nyarugenge, nkaba mfite imyaka 25 y’amavuko. Nakundaga kujya koga muri Pisine rusange ariko bambwiye ko umugabo cyangwa se umusore ashobora gusohoreramo intanga ze zikaba zakwinjira mu gitsina, umukobwa akaba yahita atwitiramo.

Aya makuru yanteye ubwoba, ku buryo hari inshuti zanjye nke nabajije zimbwira ko bidashoboka abandi bakambwira ko natwita da, mungire inama.

Ese niba bishoboka umuntu yakwambara iki agiye kujya koga muri pisine cyamufasha kuba atatwariramo inda niba koko bishoboka. Mungire inama kuko njye byanteye ubwoba, kuko igihe cyose naba natwaye inda nta mugabo mfite, byangiraho ingaruka zikomeye cyaneee! Murakoze.

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

kamana 15/07/2019 4:08 pm at 4:08 pm

Ahubwo wowe, hita wumva ko n’ubwo iyo mico mibi y’abazungu mwigana itaberanye natwe Abaturarwanda…
Hita wumva neza ikintu Piscine ari UMWANDA mubi.
Muransetsa iyo mujya kwivurugura muri iyo myanda.
Uretse no kuba uvuga ko abagabo bashobora kuba basiga mo intanga za bo, ahubwo ibuka ko burya Piscine ari Toilette.
Ibyo wari ubizi se?
Piscine bayinyara mo cyaneeee. Jye sinayikandagira biba ho. Kujya kwivuruguta muri uwo mwanda. Abakunda kujya muri Piscine ubwa bo biyemerera ko bihagarika mo cg kunyara mo.
Jye iby’izo ntanga simbizi. Ariko birashoboka kuko hari abagabo b’ibigoryi benshi Abo twakwita ba Rukurikirizindi bahururira ibyo babonye byose, baza koga bakanakorera mo izo ngeso. Birashoboka cyane intanga nazo ziba ziri mo. Ibyo gusamira mo inda, jye simbyumva neza.
Icyo jye nakubaza ni kimwe:
Iyo ujya kwiyandarika wambaye ubusa ku musozi Ngo urigana ibigezwe ho, kongera ho ko uba uriho wivurugura mu Nkari no mu ntanga wa mugani… Ese wowe nta gaciro ugira?? Mais bon, c’est ton choix.
Uretse n’iyo nda wasamira mo nk’uko uvuga, hagarika kujya koga inkari n’imisuzi by’abogera muri piscine.
Kuri jye Piscine ni nka Sodoma cg Poubelle. Kandi uko ni Ukuri kwambaye ubusaaa. Nta kibi kibaho mu buzima nko kutiyubaha kandi byari bikwiye. Piscine utifite yawe iwawe ça va. Ariko iya rusange ni poubelle. Kandi wakwandirira mo n’ibirwara by’uruhu.

Subiza
DAVID EDI LANDA 15/07/2019 6:28 pm at 6:28 pm

NIGEZE GUSOMA KURI INTERNET KO MUGIHUGU CYA NIGERIA ABAKOBWA 11 BATEWE INDA KUBWO BURYO N’UMUNYESHURI W’UMUHUNGU BIGANAGA NAWE ASOHOREYE INTANGA ZE MURI PISCINE.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!