bwiza.com
Amakuru Politiki

BBC yahisemo gufunga imiryango yayo mu Burundi

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, BBC cyahisemo gufunga imiryango yacyo mu Burundi nyuma y’aho kinaniwe kumvikana na leta y’u Burundi.

Kuva muri Werurwe, 2019, BBC na Radio Ijwi ry’Amerika zahagaritswe zizira kutubahiriza amahame agenga itangazamakuru nk’uko leta y’u Burundi yabitangaje biciye mu kigo kigenzura ibitangazamakuru. Cyatangaje kandi ko icyegeranyo cya BBC cyavugaga ku bashinzwe umutekano bishe abaturage; amakuru afatwa nk’ibinyoma yabaye imbarutso y’ihagarikwa ryayo.

Ubwo BBC yahagarikwaga, leta yabujije abanyamakuru bayo b’Abarundi n’abanyamahanga baba mu Burundi kongera gukora ibikorwa byayo nko gutara no gutangaza amakuru cyangwa se gukora ibiganiro.

BBC yavuze ko yari ifite abayikurikira basagaho miliyoni 1.3; baba abareba televiziyo, abakurikira urubuga rwayo kuri murandasi n’abumva radio BBC.

Ibihugu byo mu mahanga n’abasesenguzi mu bya politiki bakomeza kunenga iki gikorwa bafata nko kwima uruvugiro abaturage b’Abarundi. Babona ibi bisubiza inyuma ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no gutanga amakuru mu gihugu nk’iki kivugwaho kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!