bwiza.com
Featured Politiki

Diane Rwigara yandikiye Perezida Kagame ibaruwa ifunguye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, Diane Rwigara uvuga ko ari umunyapolitike utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yatangaje ko yandikiye Perezida Kagame ibaruwa ifunguye amusaba gukurikirana no guhagarika impfu za hato na hato kubacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru cyabereye ku biro bye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali , Diane Rwigara yavuze ko yandikiye umukuru w’igihugu ibaruwa ifunguye nyuma y’uko umucungagereza Mwiseneza Jean Paul yiciwe i Nyamata mu Karere ka Bugesera , uyu mucungagereza wishwe atemaguwe n’abantu bataramenyekana yari inshuti ya Diane Rwigara, akaba kandi yari yararokotse Jenoside we na mushiki we, Diane akavuga ko bikabije ndetse bimaze no kurengera kuba abarokotse Jenoside bakomeje kwicwa abandi bakaburirwa irengero ntihagaragazwe ababikoze cyangwa ngo hihutishwe iperereza.

Mu ibaruwa y’impapuro ebyiri iriho n’umugereka w’mpapuro eshantu bwiza.com yabashije kubona igaragaraho urutonde n’amazina y’abantu bamwe avuga ko bishwe cyangwa bakaburirwa irengero, Diane Rwigara yavuze ko yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Mwiseneza , anavuga ko bamenyaniye kuri gereza ubwo yari afunzwe ndetse akavuga ko yishwe hashize igihe gito bavuganye. “Mwiseneza (Nyamata ) twamenyaniye kuri gereza ubwo nari mfunze, yari umuntu mwiza, yarokotse Jenoside nabwo bamukuye mu mirambo myinshi, buriya hose yari yuzuyeho imihoro, yari umuntu mwiza, ugira ukuri , urupfu rwe rwanteye shoke, ni ikibazo kukuba abarokotse barimo bicwa impfu zidasobanutse, kandi imwe mu miryango y’abarokotse ubona hari ibibazo bibagora gukemura ndetse nta kintu kinini ibivugaho bityo akaba yizeye igisubizo k’umukuru w’igihugu“ .

Diane Rwigara avuga ko u Rwanda ari igihugu cyakuyeho igihano cy’urupfu abantu barishima , ndetse ashimira umukuru w’iguhugu cy’u Rwanda kuba we n’ingabo yari ayoboye barahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi , akavuga ko byaba bibabaje mubahagaritse Jenoside harimo abarenganya Abacitse ku icumu, bityo agasaba umukuru w’igihugu gukoresha ububasha bwe hagahagarikwa impfu za hato na hato kuko imiryango imwe n’imwe y’Abanyarwanda ikomeje kuba mu gahinda ko kubura ababo, yavuze ko kandi imbaraga zakoreshejejwe hahagarikwa jenoside zitananirwa gukemura ikibazo cy’abapfa mu buryo budasobanutse

Abanyamakuru bamaze gusoma iyi baruwa bamubajije niba atagiye gusimbura inzego z’ubugenzacyaha, cyangwa niba yarakoze ubushakashatsi akamenya ababa bica abo bantu, aha kandi bamubajije kukuba harimo gusa naho atunga intoki mu buryo buteruye ubutegetsi buriho no ku miryango imwe nimwe iharanira inyungu z’abacitse ku icumu, bamubaza niba atagaragaraho icyaha cyo gupfobya Jenoside . Ati : Ntamuntu ukwiye gupfobya Jenoside haba munyandiko cyangwa mu mvugo. Ntabwo nayipfobya ”

“Abantu benshi uko bapfuye turabizi, navuganye n’abantu bamwe na bamwe , ngenda soma ibinyamakuru bimwe na bimwe bya hano, abantu bamwe baburiwe irengero ababanaga nabo bafite uko babizi , sinshaka kuvuga amazina y’abantu bampaye amakuru, ariko ni ibintu bizwi.”

Diane Rwigara yavuze ko koko hari byinshi Leta yakoze bifasha abarokotse ariko  ko  bidahagije ighe haba hari abadatuje, yavuze ko kandi ategereje igisubizo cy’umukuru w’igihugu ku ibaruwa yamwandikiye.

Diane Rwigara ubu arafatwa nk’impirimbanyi ya demokarasi, yashatse kwiyamamaza mu matora ya perezida aheruka mu 2017, ariko akanama k’amatora kanzura ko atabyemerewe kavuga ko yakoze uburiganya mu kuzuza ibyangombwa bijyanye na kandidatire ye, nyuma yaje gufungwa we na nyina  ariko urukiko ruza kubagira abere.

Tukaba tuzagerageza kuvugana na CNLG cyangwa ibuka twumve icyo babivugaho kuko nabo mu ibaruwa yandikiwe umukuru w’igihugu barabimenyeshejwe .

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Ntabwo abacitse ku icumu bakeneye ibinyoma bya Diane Rwigara- Dr Bizimana - bwiza.com 17/07/2019 11:56 am at 11:56 am

[…] Diane Rwigara yandikiye Perezida Kagame ibaruwa ifunguye  […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!