bwiza.com
Ahabanza » Ingabire Victoire ntiyizeye ko umuyoboke we waburiwe irengero azaboneka akiri muzima
Amakuru Politiki

Ingabire Victoire ntiyizeye ko umuyoboke we waburiwe irengero azaboneka akiri muzima

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, Ingabire Victoire avuga ko umwe mu bayoboke be yaburiwe irengero, bityo ngo akaba afite impungenge ko ashobora kuzaboneka atakiri muzima.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019, nibwo Ingabire Victoire wifashishije imbuga nkoranyambaga[Twitter &Facebook], yatangaje ibura rya Eugène Ndereyimana wari umuyoboke wa FDU-Inkingi, ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, Ingabire Victoire yavuze ko Ndereyimana yabuze ubwo yari mu nzira agana mu Karere ka Nyagatare, aho yagombaga guhurira n’abandi barwanashyaka ba FDU-Inkingi, ariko ntiyagerayo.

Ingabire Victoire avuga ko ibura rya Ndereyimana rimuteye impungege, ati “Biraduhangayikishije kuko iyo umurwanashyaka w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta abuze, haba hariho amahirwe make yo kuba yaboneka akiri muzima”.

Ingabire avuga ko ahangayikishijwe n’ibura ry’umuyoboke we, bitewe n’abamubanjirije bagiye babura nyuma bakabonwa bapfuye.

Mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Werurwe 2019, Mutuyimana Anselme w’imyaka 30, wari umuyoboke w’iri shyaka FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire, yarishwe. Umurambo we ubonwa mu  ishyamba rya Gishwati riherereye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’igihugu.

Muri Gicurasi 2017, uwitwa Jean Damascene Habarugira wari umwe mu bayobozi bakuru ba FDU-Inkingi, akaba yari atuye mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba, yabonwe yapfuye mu gihe byari byatangajwe n’umuryango we ko yabuze.

Uwitwa Twagirimana Boniface wari Perezida wungirije w’ iri shyaka ritemewe mu Rwanda, wari waratawe muri yombi agafungwa ku wa 6 Nzeri 2017, byaje kuvugwa ko yaburiwe irengero ndetse na Leta y’ u Rwanda itangaza ku mugaragaro ko uyu mugabo yatorotse gereza ya Mpanga.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com