bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Imiryango 100 ikennye yorojwe ingurube
Amakuru mu Rwanda

Rusizi: Imiryango 100 ikennye yorojwe ingurube

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Giheke batagiraga amatungo, borojwe ingurube n’umushinga RW 0380, banasabwa kugaragaza impinduka mu mibereho.

Ubwo bahabwaga aya matungo n’uyu mushinga uterwa inkunga na Compassion international, ukorera muri ADEPR paruwasi ya Gihudwe, bavuze ko kimwe mu byabagoraga ari ukubona icyo bakuraho ifumbire cyangwa ubundi buryo bakora nk’ubucuruzi buciriritse mu minsi iri imbere bakabasha kugira icyo bimarira.

Nakure Théonille utuye mu kagari ka Kamurera, mu murenge wa Kamembe, agira ati “Ndabashimiye kuko byangoraga kubona  agafumbire nshyira mu karima k’igikoni ariko kuko ino ingurube zororoka zikanagurika cyane, uretse ifumbire n’igihe yabwagura byinshi nyuma yo kwitura nkagira ibyo ngurishamo byamfasha kuruta kugira uwo mpora ntegera amaboko. Tuzazifata neza kuko tuzi ko inyungu izavamo”.

Uwamariya M.Rose  utuye mu murenge wa Gihundwe, na we ati “ Aya matungo ni ingirakamaro cyane kuko ntayo twagiraga kandi mu giturage umuntu agirwa n’agatungo na twe tuzoroza abandi izisigaye zitugirire akamaro kandi ingurube yorowe neza gutanga inka ni vuba cyane ni na byo tugamije mu minsi ya vuba iri imbere.’’

Umuyobozi w’uyu mushinga, Nyiragwiza Léonille  avuga ko nyuma yo kubona ingorane ziri mu gufasha umwana umwe mu muryango kandi bose bakeneye bwa bufasha ugasanga icyo wawundi yahawe, niba ari nk’umwenda cyangwa inkweto ntibimaze kabiri kubera kubyambara, bahisemo gushaka uburyo ubwo bufasha bwajya bugera ku muryango wose.

Ati “Gufasha umwana gusa twasanze bidahagije ni yo mpamvu twabumbiye n’ababyeyi babo mu matsinda bakajya bagira udufaranga bizigamira, bikanabafasha ko ugize ikibazo bagenzi be bamugoboka, natwe tukabaha nk’aya matungo ngo nk’umuryango wose ubashe kugira icyo wimarira”.

Abagomba kugerwaho n’aya matungo bafitemo abana muri uyu mushinga  ngo ni 256, bakazorozanya.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gihundwe, Sebagabo Michel  agasaba aborozwa bose gufata neza aya matungo, cyane cyane ko hari uburyo avurwa iyo arwaye mu mezi 6 ya mbere bakiyahabwa, nyuma yaho nyir’itungo agasabwa kuryivuriza ariko ngo byose biba bikurikiranirwa hafi.

Izindi wakunda

Bwiza.com