bwiza.com
Amakuru Imikino

CECAFA Kagame Cup: APR FC yisanze mu gatebo ka Rayon Sports na Mukura VS

Intego y’amakipe atatu yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yari ugutwara igikombe, amahirwe ya mbere akaba yari uko irushanwa ryakiniwe mu rugo. Aya makipe ni APR FC, Mukura Victory Sports na Rayon Sports.

Ntabwo byari gushoboka ko yose atwara igikombe ariko imwe yashoboraga gutwara igikombe, imwe ikaba yari kugera ku mukino wa nyuma, indi ikaviramo muri 1/2 cy’irushanwa kuko ni yo myanya iri hafi cyane.

APR FC yavuye mu matsinda iyoboye n’amanota 9 ku icyenda, ikurikirwa na Green Eagles. Rayon Sports na yo yakomereje ku mwanya wa kabiri ivuye mu matsinda, Mukura yo yaviriyemo mu matsinda.

Bigeze mu mikino ya 1/4, aya makipe yasigaye mu irushanwa afite icyizere cyo gutsinda, byaba ngombwa agatwara n’igikombe.

Ku wa kabiri, tariki ya 16 Nyakanga, Abanyarwanda n’abakunzi ba Rayon Sports batunguwe no kubona ikipe yabo isezerewe na KCCA yo muri Uganda ku bitego 2-1.

Uyu munsi, amaso yari ahanzwe APR FC yari isigaye ari yo ihagarariye igihugu muri iri rushanwa. Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri n’igice, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino  wose warangiye amakipe anganya 0-0, biba ngombwa ko hitabazwa penaliti nk’uko itegeko rigenga irushanwa ribivuga.

Amahirwe ntiyasekeye APR FC nk’uko bikunze kuvugwa iyo bigeze mu gutera amapenaliti, kuko yatsinzwe  4-3. Byatangiye myugariro Manzi Thierry atera penaliti ariko umuzamu wa AS Maniema ayikuramo. Izindi eshatu zakurikiyeho APR yazinjije, itegereza kureba niba iyi kipe yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yahusha iya kane kuko izindi yari yazinjije mu izamu rya Rwabugiri Omar.

Mu byo twakwita amahirwe, penaliti ya kane, AS Maniema yayihushije, abafana ba APR FC bari bamaze kwiheba basubiza umutima mu gitereko. Isengesho ry’iyi kipe ryari ryerekeje kuri Byiringiro Lague wari ugiye gutera penaliti ya nyuma, igahesha iyi kipe amahirwe yo gukomeza gutera penaliti. Byagenze uko buri mukinnyi cyangwa se umufana wa APR atakwifuza kuko Lague yayihushije, ikipe isezererwa ityo.

Rayon Sports na APR FC ni amakipe afite abakinnyi benshi bashya kandi babanje mu kibuga muri iri rushanwa. Abafana babashimiye imyitwarire myiza n’ubwitange bagize mu mikino yo mu matsinda. Ariko nta byera ngo de! Hariho abatunzwe agatoki na bamwe mu bafana, bamwe bati: ” uriya mukinnyi ntakwiye kubanza mu kibuga”. Hari n’ababona ikibazo cyose ku batoza, bakabona ko ari impamvu yo kutitwara neza kw’aya makipe.

Amakipe asigaye mu irushanwa ni Green Eagles yo muri Zambia yasezereye Gormahia yo muri Kenya, KCCA, Azam FC yasezereye TP Mazembe yo muri RDC na AS Miniema.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma w’iri rushanwa uzaba tariki ya 21 Nyakanga, ikipe izaritwara igahabwa ibihumbi 30 by’amadolari y’Amerika, iya kabiri igahabwa ibihumbi 20, iyagatatu igatwara ibihumbi 10.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!