bwiza.com
Amakuru mashya Imyidagaduro

Ibyamamare by’Afurika bizagaragara muri ‘album’ nshya ya Beyonce

Beyoncé Giselle Knowles Carter, Beyonce nk’uko tumuzi mu muziki afite umushinga wo kumurika umuzingo mushya yise The Lion King.

Indirimbo zizaba ziwugize azazikorana n’abahanzi batandukanye, biganjemo ibyamamare muri Afurika cyane ibyo muri Nigeria, mu rwego rwo gushimangira imbago z’umuziki we kuri uyu mugabane.

Album ya The Lion King ijyana na filimi nshya yitiranwa na yo.

Abahanzi batandukanye b’Abanyafurika bagomba kugaragara mu ndirimbo zigize iyi album ni aba bakurikira:

Tiwa Savage, Mr Eazi bazahurira na Beyonce mu ndirimbo yitwa ‘Keys to the Kingdom’.

Tekno na Yemi Alade bazahurira muri ‘Don’t Jealous Me’.

Burna Boy wenyine azaririmbana na Beyonce indirimbo yitwa ‘Ja Era E’.

Umunyakameroni, Salatiel, Beyonce na Pharrell Williams bazahurira muri ‘Water’.

Abandi bahanzi bazagira uruhare muri iyi album ni Wizkid wo muri Nigeria, Shatta wa Ghana, Busiswa na Moonchild Sanelly bo muri Afurika y’Epfo.

Abandi bahanzi ni abo hanze y’Afurika. Abo ni Kendrick Lamar, Pharrell Williams, Childish Gambino na Blue Ivy, umwana wa Beyonce.

Indirimbo, The Gift iri muri iyi album irajya hanze kuri uyu wa gatanu, tariki ya 19 Nyakanga, 2019.

Iyi album ifite agashya ko kuba mu magambo ari mu ndirimbo ‘Sprit’ harimo ururimi rw’Igiswahili. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa YouTube kuri uyu wa 17 Nyakanga, yumvikanamo ‘uishi kwa muda mrefu mfalme’ bisobanuye ngo ‘karame mwami’.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!