bwiza.com
Amakuru Urukundo

Mama namwifatiye, yakabije anasambanira mu buriri bwa Papa- Nkore iki?

Iwacu hahora intonganya, data ashinja mama gusesagura umutungo w’urugo, awumarira mu nzoga, rimwe na rimwe akamushinja kumuca inyuma ariko akabihakana, kuri iyi nshuro njyewe namwifatiye.

Nitwa Emelyne [ryahinduwe], nk’ibisanzwe iwacu ni i Kigali niho navukiye, ubu nkaba niga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza. Papa ni umushoferi kuva na kera namenye ubwenge ariko kazi akora, ajya ku isafari akazagaruka hashize iminsi.

Akunda umuryango we, ntaba yifuza ko tubaho nabi, arakora cyane, ntajya aruhuka. Mama afite butiki acuruza ariko akenshi irahomba hagasigaramo ibikarito papa akongera akamushorera.

Ahora abwira mama ngo azareke inzoga, ariko ntabikozwa kuko nizo zituma ahomba. Baratongana bikambabaza, Papa avuga ko atazakomeza kwihanganira ibihombo ashyirwamo na mama, akamushinja kumuca inyuma ariko mama akabihakana.

Uretse ibihombo, noneho ubu namwifatiye, yasambanaga n’umugabo nzi neza, icyambabaje kurusha ibindi ni uko ibyaha bakoraga babikoreraga mu buriri bwa Papa. Niyo bajya muri Hoteli cyangwa ahandi bifuza ariko mu cyumba n’uburiri data araramo ndumva byambabaje cyane, bamusuzuguye.

Mungire inama, mbibwire Papa se? Mama yandakariye bimwe bikaze, yabuze icyo yankorera kuko namwifatiye kandi nahise nanamubwiza ukuri ku bw’amakosa ye, nta burere aduha, ahubwo ndabona ashaka ko tuzasaba kandi data ari umugabo. Ndi mu mihangayiko ikomeye.

Izindi wakunda

4 Ibitekerezo

verite 17/07/2019 1:38 pm at 1:38 pm

pole sana bene ayo makosa arababaza kdi uzapfa utabyibagiwe.kubibwira papa ntacyo bimaze gusa mwigishe umubwire ko ari umuvumo ashaka mu muryango wanyu.Imana ibigufashemo

Subiza
Steven 17/07/2019 7:40 pm at 7:40 pm

Ohhh mbere yabyose mbanje kukwihanaga nisha ! Gusa birakomeye pe! Jyewe ndumva wakwicaza mama wawe ukamwereka amakosa yose yakoze ukamusaba kwisubiraho ndetse nizo nzoga ukamubwira kuzireka! Kndi umubwireko ugiye kumubikira ibanga ! Nubundi nubibwira papa wawa uraba ubasenyeye kndi nawe ntabwo bizagushimisha kubona ababyeyi bawe batandukanye! Gusa birababaje kndi birakomeye nshuti! Imana yonyine ikomeze iguhe kwihangana people

Subiza
Anaclet Bimenyimana 18/07/2019 8:36 am at 8:36 am

uba ucunga mama wawe kubera iki? ibyo iso akora yagiye mu bushoferi urabizi? wowe se ibyo ukora urabizi? waba utiyizi ukamenya iby’abandi? ntukajye wiha rubanda.wowe se uburiri bw’ababyeyi ko wabuvuyemo kera uba ujya kubushakamo iki?umwana w’inkunguzi arunguruka ababyeyi bari koga. inama nakugira kurikirana amasomo yawe ,wige ,utsinde wishakire imibereho kuko ababyeyi bawe babayeho. tegura imbere yawe ureke imbere ya mama wawe kuko yarangije kuhategura, arabarera, reba aho ugeze. niwibeshya urateza intambara mu rugo kandi mu bahomba nawe urimo. igisiga cy’urwara rurerure kimennye inda. Reka ababyeyi bisanzure. Urakoze ni uko nareshyaga.Gira amahoro.

Subiza
Anaclet Bimenyimana 18/07/2019 8:43 am at 8:43 am

Wihangayika.wabuze iki? uriga, urarya, urambara. ntuzigere na rimwe wongera gukora ikosa ryo gucunga ababyeyi bawe kuko ni wowe witera imihangayiko. reka papa wawe azicungire. ahubwo wowe tekereza icyo wakora biramutse bikubayeho warashatse naho ibya mama wawe bireke. hari igihe byaba biterwa na papa wawe utamugereza ku byishimo nyabyo wigeze umubaza ko abitunganya neza? niba utaramubajije wita igihe. cyakora niba ubishoboye igihe papa wawe azaza uzabaganirize mwicaye muri salon ubive imuzi. ariko urabe uzi uko bateye neza batazicanira imbere yawe.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!