bwiza.com
Amakuru Politiki

Uganda: Umwe mu baherutse gukora ubwicanyi bugafatwa kuri camera yatawe muri yombi

Umwe mu bagizi ba nabi babiri baherutse gufatwa amashusho na camera yo ku muhanda bica umumotari bakamwiba moto, kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi, mu gihe yemeza ko mugenzi we bari kumwe nawe yishwe nyuma n’abaturage undi munsi nabwo bibye moto.

Uwatawe muri yombi ni uwitwa John Bosco Mugisha bivugwa ko amaze gutabwa muri yombi kenshi ndetse yafungiwe muri Gereza ya Luzira kubera ibyaha by’ubujura.

Igipolisi cya Uganda kikaba cyemeje ko cyataye muri yombi ukekwa w’ingenzi mu bwicanyi ndengakamere bw’umumotari bwagaragaye ku mashusho ya camera zo ku muhanda kuwa 30 Kamena 2019.

Umuvugizi w’igipolisi muri Kampala, Patrick Onyango, yemeje ko ukekwa, John Bosco Mugisha, yafatiwe ahitwa Nsike 1, muri Rubaga, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.

Onyango ati: “Yemeye ko Young Mulo (utari umuhanzi) bareganwa yishwe n’imbaga y’abaturage kuri uwo munsi bakoreyeho ubwicanyi bakekwaho ko bari bibye moto,”

Iyi nkuru dukesha New Vision ikomeza ivuga ko uyu Mugisha yemeye ko bibye moto muri Mityana kuwa 02 Nyakanga 2019, bagakurikiranwa kugeza muri Makindye, muri Kampala, aho abaturage bahise babadukira bakica mugenzi we ariko we akabasha gucika agahungira Kabale.

Onyango yongeyeho ko Mugisha amaze gufatwa kenshi kandi yafungiwe muri Gereza ya Luzira kubera ibyaha by’ubujura.

Kuwa 30 Kamena, 2019, nibwo Mugisha na mugenzi we, bishe, Derrick Mulindwa wari utuye ahitwa Nabweru, nyuma kumukubita ikintu mu mutwe inshuro nyinshi, ahitwa kakyeka, Mengo, muri Rubaga.

Mugisha yemeye ko bateze Mulindwa ahagana saa kumi za mugitondo, nyuma gato bakamutura hasi, we ubwe akamuniga mu gihe mugenzi we yari afashe moto.

Uyu mugenzi wa Mugisha yaparitse moto arangije afata ikintu bivugwa ko ari icyuma mu gukubita Mulindwa mu mutwe nyuma yo kumukuramo casque. Bararangije birukankana moto nk’uko amafoto yafashwe na camera yo ku muhanda yabigaragaje.

Amafoto yari yafashwe n’iyo camera mbere y’aho agaragaza abakekwa bombi babanza kugenzura aho bakoreye ubwicanyi, ndetse bakahahisha n’intwaro bakoresheje mbere y’uko bajya gutega Mulindwa ngo bahamuzane bamwivugane.

Onyango avuga ko kuri ubu Mugisha afungiye kuri Polisi ya Katwe, akaba azashinjwa ibyaha by’ubujura n’ubwicanyi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!