bwiza.com
Amakuru Mu mashuli

Rusizi/ Bugarama: Hakenewe uruhare rw’ababyeyi mu guhangana n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi buvuga ko nubwo hakorwa  byinshi ngo ubucucike bw’abana mu mashuri bugabanuke, uruhare rwisumbuye rw’ababyeyi rukenewe mu guhangana n’iki kibazo.

Ubu bucucike mu mashuri ngo bukomeje kuhagaragara bitewe n’impamvu nyinshi zirimo n’abahimukira buri gihe bahashaka imirimo bakahazana n’abana bagomba kwiga kandi mu kubaka amashuri baba batiteze umubare ungana utyo.

Byagarutsweho ubwo muri GS Bugarama cité hatahwaga ibyumba by’amashuri 2, ubwiherero 34 n’igikoni kigezweho gishobora gutekera abana benshi mu gihe mbere batekeraga mu gakoni gakikijwe n’amabati impande zose katakemuraga ikibazo cy’ireme ry’ibiribwa bitekerwa abana,ibi byumba na byo bikaba bikemuye ikibazo gikomeye cyane cy’ubucucike bwaharangwaga nubwo ngo butarangiye,ubwiherero na bwo ngo ubwari buhari bwari hafi kuzura butanahagije kuko bwari 10 gusa mu bana barenga 2600, muri ibi byose ubwiherero 21 n’iki gikoni bikaba byarubatswe n’ababyeyi ubwabo, ibisigaye biba inkunga y’akarere.

Iyabivuze Ollegia wiga mu wa 3 w’ayisumbuye avuga ko nk’iyo habaga ari igihe cy’izuba ryinshi batashoboraga kwiga neza kubera kwicara babyigana n’icyokere cyinshi,kubona aho bigira bikaba bibaruhuye cyane.

Ati’’ twigaga nabi tubyigana kandi kino kibaya cya Bugarama kibamo izuba ryinshi cyane iyo ari igihe cyaryo,tukaba tutavuga ko twafataga kubera kwiga gutyo turi abana bagera kuri 70 mu cyumba cy’ishuri ,ariko ibi byumba 2 bigiye kugabanya ubu bucucike twige neza,ubwiherero na bwo byagaragaraga ko ari ikibazo gikomeye cyane, no kuba nta gikoni twagiraga bikarushaho kutubabaza,tugashima akarere n’ababyeyi bacu banze ko dukomeza guhangayika gutyo bagashaka igisubizo.

Abanyeshuri bavuga ko aya mahirwe babonye bagiye kuyabyaza umusaruro

Mvuyekure Hassan Damien,umwe mu babyeyi baharerera, avuga ko kuba bageze ku rwego rwo kwishakira ibisubizo by’abana babo ari intambwe ikomeye bakesha imiyoborere myiza ikaba n’imwe mu mbuto  zigaragara zo kwibohora,kuko kera bo ngo bigaga kure cyane bamwe bakarara nzira kandi biga mu mashuri abanza,bakiga bicaye ku ngiga z’ibiti cyangwa ku matafari ya rukarakara,akizeza kubungabungira umutekano ibi byose bigezaho,agasaba ko harebwa uko iri shuri ryahinduka iry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kuko kugera ku myaka 9 gusa bikiri ikibazo kuko hari bamwe mu baharangiza n’ubundi bakajya kwiga kure kandi ari cyo barwanya.

Ubu bucucike bukomeza kugaragara mu mashuri y’uyu murenge nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iri shuri,Mbarushimana Hamimu,ngo buterwa n’abimukira benshi bahaza buri gihe bahashaka imibereho bakazana n’abo bana  baba bagomba kuhakomereza amashuri,ubuharike,ubushoreke,gutwara inda kw’abangavu no kutaboneza urubyaro bihiganje na byo bigatera abana benshi bakenera kwiga kandi amashuri ari make, akavuga ko batangiye kubikemura bashishikariza ababyeyi kwishakamo ibisubizo ubwabo bakiyubakira amashuri y’abana babo,Leta ikabunganira ariko ihereye ku mbaraga zabo ubwabo.

Avuga ko ibi bikorwa byose byuzuye bitwaye arenga 67.000.000,agashima ababyeyi imyumvire bamaze kuzamura mu kwishakamo ibisubizo, agashima akarere n’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda imbaraga bashyira mu myigire y’aba bana no kurira ahatunganye ku biga mu yisumbuye,akavuga ko ubu bufatanye bugiye no kugera ku ntambwe yo kubaka uruzitiro rw’ishuri na rwo ruzabatwara atari make,kuko ngo kuva mu 1968 ryubakwa ritazitiwe,kurizitira bikaba byakongera umutekano w’abana, n’icyifuzo cyabo cyo kuhazana uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12,ibindi byumba bigera kuri 11 bakeneye ngo barusheho kugabanya ubu bucucike nibiboneka n’iki  cyifuzo kizakorerwa ubuvugizi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Ntivuguruzwa Gervais avuga ko  urimo ibigo by’amashuri 6 byose bigifite ikibazo cy’ubucucike kandi badashobora guhagarika ubwiyongere bw’abana baza bashaka kwiga,agasaba ababyeyi bo ku yandi mashuri gufatira urugero kuri aba bakishakamo ibisubizo n’ubundi byobozi bukaza bubunganira,akanabashimira ibimaze gukorwa cyane cyane mu bikorwa by’umuganda,kandi ngo bizakomeza.

Hatashye ibyumba by’amashuri 2, ubwiherero 34 n’igikoni kigezweho

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!