bwiza.com
Featured INKURU TWABAHITIYEMO Politiki

Uko mbibona: Amaraso mashya n’impinduka muri dipolomasi y’u Rwanda

Tariki ya 15 Nyakanga 2019, umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, yakoze impinduka zikomeye muri diplomasi y’u Rwanda aho yashyizeho abamuhagararira bashya, n’abahinduriwe kumuhagararira muri za Ambasade. Iki si igikorwa umukuru w’igihugu akunze gukora kenshi cyane ko kohereza, kugarura no kwimura umudiplomate ari igikorwa gihenze cyane kikaba gitwara akayabo k’umutungo w’igihugu bityo kigasaba kugitegura neza n’ingengo y’imari ishyitse kandi ijyanye nacyo, ari nayo mpamvu ishobora kuba itumye gikorwa mu ntangiriro y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2020.

Umwihariko w’iki gikorwa ikaba ari uko aribwo bwa mbere ashyiriyeho abadiplomate benshi icyarimwe. Umuntu akaba yabibonamo gushaka gushyira imbaraga nyinshi muri uru rwego kuko uko u Rwanda rugenda ruzamuka mu nzego zinyuranye rugomba no kwagura amarembo mu mibanire yarwo n’ibindi bihugu by’amahanga.

Twibutse ko intego ya politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda igizwe n’inkingi ebyiri nk’uko twigeze kubigarukaho umwaka ushize tuvuga kubo twabonaga bashobora kuyobora minisiteri y’ububanyi n’amahanga ubwo Louise Mushikiwabo yari amaze gutorerwa kuyobora OIF.

 

1.Inkingi ya mbere, guhagarara neza no kumenyekanisha igihugu mu karere, no mu mahanga maze u Rwanda rukaba igihugu gikomeye kandi cyubashywe, kitavogerwa kandi gifite ijambo;

 

  1. Inkingi ya kabiri, kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu hareshywa abashoramari, ba mukerarugendo no gushaka inkunga zo kunganira ubushobozi igihugu cyibonamo hagamijwe iterambere.

Buri mu diplomate izo nkingi ebyiri agomba kuzigenderaho nk’amahame atabigeraho akaba yabiryozwa. Niyo mpamvu muri izi mpinduka ziherutse kuba umuntu yazita ko zarimo ubuhanga cyane ( stategic appointments) kuko urebye abahawe izo nshingano ari abantu bashobora gutuma ziriya ntego zigerwaho.

Ntarondoye buri wese uko yahawe umwanya mureke dutange ingero nkeya. Ibihugu bikikije u Rwanda usibye u Burundi hatari uhagarariye Umukuru w’Igihugu, ba Ambasaderi ni Abasirikari bakuru. Aha nta gushidikanya ko byakozwe ku nyungu z’umutekano w’u Rwanda mu karere ahakunzwe kugaragara urujya n’uruza rw’abifuza guhungabanya umutekano w ‘igihugu baba cyangwa banyura muri ibyo bihugu bituranyi.

Kuhashyira abasirikari rero bishobora gutuma hamenyekana amakuru y’abo babangamira igihugu. Muri DRC Kinshasa ho hashyizwe umusivili Amb. Vincent Karega w’inararibonye muri politiki ariko cyane cyane muri diplomasi kuko abikozemo igihe kinini kandi akaba ari umuhanga mu byo akora n’intyoza mu kuvuga neza indimi z’amahanga harimo n’izivugwa muri Congo.

Uyu ashobora kuzatuma habaho imigenderanire myiza hagati y’u Rwanda na Congo bityo ubukungu bw’icyo gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro bigire ingaruka nziza ku bukungu bw u Rwanda. Ashobora kandi gutuma umubano w’ibihugu byombi wongera kuba mwiza nyuma y’imyaka itari mike warajemo agatotsi. Ibi bikazatuma n’imitwe yitwara gisirikari irwanya u Rwanda ifite ibirindiro muri icyo gihugu ibasha guhashywa.

Wareba nk’uwari Umunyamabanga wa Leta Jean de Dieu Uwihanganye yoherezwa muri Singapore ni uko hagenderewe kugira ngo azabashe gutuma haboneka abashoramari muri icyo gihugu mu rwego rw’ibikorwaremezo n’ingufu. N’abandi tutarondoye ariko hakaba n’abashyizweho ubona nta nyungu nyinshi zitezwe usibye imibanire myiza n’ubucuti hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu.

Usibye rero za nkingi ebyiri buri mudiplomate yitwaza mu gikapu cye agiye guhagararira Umukuru w’Igihugu, zombi ntizihagije kuko hari ibindi byiyongeraho bituma umudiplomate yuzuza inshingano ze uko bikwiye. Ibyo n’ibijyanye n imyitwarire cyangwa imiterere ye.

Umudiplomate agomba kuba intyoza mu kuvuga neza kugira ngo ibyo yatumwe abashe kubisobanurira amahanga akabyumva. Agomba kuba yicisha bugufi, yubaha buri wese umugana, atiremereza no kwirata, agomba kuba inyangamugayo ntajye mu busambanyi cyangwa ubusinzi, mbese umudiplomate akora uko ashoboye akarangwa n’imyifatire myiza akaba nta makemwa. Ibi iyo ubyujuje nta kabuza uba uhagarariye igihugu uko bikwiye.

Amasezerano mpuzamahanga arebana na diplomasi avuga ko nta mudiplomate ugomba kurenza imyaka ine mu gihugu runaka ariko kuko atari itegeko akenshi ntibyubahirizwa cyane ko nk’uko nabivuze hejuru bitwara akayabo. Ibi kandi ntibibuza igihugu cyakohereje kuguhamagaza mbere y’iyo myaka ine kubera impamvu zinyuranye.

Guhamagarwa k’umudiplomate rero byumvikane ko biba bishingiye kuri imwe cyangwa impamvu zirenze izo navuze ziba zitubahirijwe. Uko byagenda kose abadiplomate basimbuwe ntibongere guhabwa indi myanya bishobora gushingira kuri izo mpamvu navuze hejuru. Ibyo ariko si igitangaza kuko byagaragaye ko niyo batashye bashobora guhabwa izindi nshingano ziremereye cyangwa bagashyirwa ku gatebe igihe runaka.

Nsoza umuntu yakwifuriza imirimo mishya abo ba diplomate nibutsa nk’uko nabivuze umwaka ushize ko urebye iki gikorwa kigikomeza kuko hari n’abandi bamaze imyaka myinshi muri iyo mirimo bakenewe guhindurirwa inshingano cyangwa guhamagarwa ubu batagitanga umusaruro hashingiwe kuri za nkingi navuze cyangwa barangwa n’imyitwarire mibi bakaba basebya igihugu kuko birirwa mu matiku n’intambara mu bakozi ba Ambasade aho gukorera urwababyaye.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Annexode IGIRANEZA 19/07/2019 7:18 pm at 7:18 pm

Wow analysis was good cyane.
None ikibazo umuntu yakibaza wenda abaturanyi bacu bo tuzakomeza kubana nabo muburyo butari bwiza mugihe imyumvire itarahindauka cg nabi Hakenemwe gushyirwayo Aba Diplomates bari sure.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!