bwiza.com
Amakuru mashya Politiki

Uwigeze kuyobora igipolisi cya Uganda yapfuye

Kuri uyu wa 18 Nyakanga, John Kisembo wahoze ari umuyobozi w’igipolisi cya Uganda, yaguye mu bitaro bya Platinum aho yavurirwaga.

Uyu musaza yakoze uyu murimo kuva mu 1999 kugeza mu 2001, ubwo yasimburwaga na Gen. Katumba Wamala.

Umuyobozi wungirije w’igipolisi uriho ubu muri Uganda, AIGP Asan Kasingye ari mu bamenye aya makuru mbere. Yanyujije ubu butumwa ku rubuga rwa Twitter: ” Nshenguwe n’inkuru ya databuja . Ruhukira mu mahoro Kisembo.”

Kisembo yinjiye mu gipolisi mu 1979  nyuma yo kurangiza amasomo y’ikiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’imibanire muri kaminuza ya Makerere.

Ubu yari umuyobozi w’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye, mu ishami rishinjwe kurwanya ibyaha no gukurikirana abanyabyaha. Ni inshingano yakoze imyaka 8.

Yabaye umuyobozi wungirije w’igipolisi cya Uganda kuva mu 1992 kugeza MU 1999. Kuva mu 1991 kugeza mu 1992 yari ashinzwe imiyoborere muri iki gipolisi.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!