bwiza.com
Amakuru mashya Imikino

Bugesera FC yasezereye abakinnyi 18, ica agahigo ka APR na AS Kigali

Bugesera FC, ikipe yo mu kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, yasezereye abakinnyi 18.

Iyi kipe ibikozwe nyuma y’amakipe nka AS Kigali, APR FC na Rayon Sports yasezereye abakinnyi benshi tutirengagije n’abasezeye, azana amaraso mashya.

Ubuyobozi bwa bugezera butangaje ibi bidaciye kabiri na AS Kigali isezereye abakinnyi 12. Abo ni Ndarusanze Jean Claude ,Ngama Emmanuel ,Nininahazwe Fabrice, Murengezi Rodrigue, Ndayisenga Fuadi, Muhozi Fred, Ntate Djumaine, Ishimwe Kevin, Bizimana Djuma, Nizeyimana Alphonse, Kalanda Frank na Kanamugire Moses.

APR FC ni yo yakanze abakunzi b’umupira w’amaguru bwa mbere, ubwo yasezereraga 16, igatiza abandi 4 muri Marine FC.

Habaye igisa no kugurana abakinnyi hagati ya APR FC, kuko buri imwe ifite bamwe mu bakinnyi bari basanzwe bakinira indi. Abakinnyi nka Djabel Manishimwe, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu na Mutsinzi Ange bari muri APR, ba Iranzi Jean Claude, Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Nizeyimana Mirafa n’abandi bari muri Rayon Sports baravuye muri APR FC.

Bugesera yasezereye Kwizera Janvier, Nsabimana Jean de Dieu, Mugenzi Bienvenu, Nzigamasabo Steve n’abandi bagaragara muri iyi baruwa yateweho ‘cachet’ n’ubuyobozi bw’ikipe butagize byinshi buyivugaho keretse kugaragara urutonde.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!