bwiza.com
Ahabanza » Israël: Munsi y’ubutaka habonetse umusigiti wubatswe mu kinyejana cya 7-amafoto
Amakuru Amateka

Israël: Munsi y’ubutaka habonetse umusigiti wubatswe mu kinyejana cya 7-amafoto

Mu butayu bwa Negev mu mugi wa Bedouin muri Israël habonetse umusigiti uvugwa ko wubatswe hagati y’ikinyejana cya 7. Uyu musigiti uri munsi y’ubutaka uri mu ya mbere yubatswe nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gusigasira amateka.

Prof Gideon Avni, umuhanga mu by’ibisigazwa ndangamateka yagize ati: ” Uyu musigiti uri mu ya mbere yubatswe kuva idini ya Isilamu yaza muri Israël muri 636, nyuma y’ivuka rya Yesu.”

The Times of Israël itangaza ko aha uyu musigiti uherereye ari agace keraga cyane, abantu bashakaga guhinga bakakerekezamo. Bivugwa ko aba bahinzi ari bo bahasengeraga muri ibi bihe  byo ha mbere.

Abubakaga ni bo bavumbuye uyu musigiti, babimenyesheje iki kigo gishinjwe gishinzwe gusigasira amateka, Israël Antiquities Authority.

Amafoto

Abubatsi ni bo bahavumbuye
Bamwe bakimara kuhabona, bapfukamye barasenga (gusali)
Umusigiti wubatswe munsi y’ubutaka

 

Izindi wakunda

Bwiza.com