bwiza.com
Ahabanza » SOBANUKIRWA KO GUFASHA CYANGWA KWITANGA KU UMURIMO W’ IMANA – Rev. Nibintije
Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

SOBANUKIRWA KO GUFASHA CYANGWA KWITANGA KU UMURIMO W’ IMANA – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

1 abatesalonike 5: 14

“Nanone kandi bavandimwe, turabatera inkunga ngo mujye mucyaha abica gahunda, muhumurize abihebye, mushyigikire abadakomeye, mwihanganire bose.”

Biradusaba gushishoza mu gufasha ndetse no kwitanga mubyo twita gukorera Imana kuko ubu bwenge bwabaye bwinshi muri iyi isi ya none. Ubushize nigeze mbaha ubuhamya bw’ uko nafashije umuntu ibintu nari nkuye mu iduka ryanjye mbisimbuje ibindi bishya. Bigatuma mbasha kubona umugisha wo guhambwa (building) nini kandi ari ahantu heza cyane hajyanye na business kurusha aho narindi.

Mu ukwezi kumwe nari nimukiye aho hantu kubera ko hantu hanyura abantu benshi bagendesha amaguru byatumwe habaho abantu baza guhagarara aho basabiriza, abandi bantu bacururiza aho bahise bambwira ko ngomba kwirukana abo bantu kuko batuma ababagurira batabinezererwa cyane ku mpamvu zuko abo bantu bahora babasaba.

Muri article y’ ejo hashize nababwiye ko utagomba gukora ikintu kuko ubonye undi muntu agikoze kandi ntugashake kwigana ubunararibonye bw’ undi muntu, ahubwo ugomba gukora icyo ijambo ry’ Imana rivuga kandi ukanumvira umwuka wera icyo ukubwira gukora.

Ubwo narababwiye nti “ nzabitekerezaho” Nyuma naje guha akazi umuntu uvuka hano, ikintu cya mbere yansabye ni kwirukana abo bantu baba bahagaze aho basabiriza. Mu by’ ukuri byari bifite inshingiro kuko hari abantu babura gukora bagahitamo gusabiriza kandi ingufu zabo zikenewe kugira ngo igihugu kibashe kugutera imbere , bibliya nayo ikavuga iti “udakora ntakarye”.

Ubwo namubwiye ko nubwo bimeze bityo hari umwe muri bo agomba kureka akahaguma kubera ko we nigeze gufata umwanya ndamuganiriza mubaza (history) ye maze bigaragara ko afite ibibazo. Kuri uwo muntu mubwira ko yajya amushakira akantu yakora gato muri iryo duka yarangiza akaba yamuha $ yashobora kuba yagura ibyo kurya mu igihe azaba yaje aho.

Ubusanzwe Imana yacu yifuza ko wafasha abandi bantu bafite ubuzima buciritse cyangwa butameze neza. Ariko ugomba kubikorana ubwenge kuko iby’ isi byarahindutse, ubwenge bwariyongere , ntabwo ndikuvuga ubwenge buyobowe n’ Umwuka Wera, ndavuga ubwenge bw’ isi, ubwenge bw’ inda, ubwenge bwo gushaka ibintu utabiriye ibyuya bitewe n’ ingufu zawe watakaje. Nabwo ndi kuvuga ku abantu bo hanze aha gusa ndavuga no ku abantu bo mu matorero yacu, kuko hari ibintu urebesha amaso y’ umubiri muri ibi bihe ukobona ko bikabije, reka guhe strategy wakoresha:

 

Ndabizi ko aho ujya “guhahira” cyangwa aho ku “amatara” uhagarika imodoka mu muhanda uzahasanga abantu bameze gutyo, hari n’ abantu bazaza iwawe na za bibliya, yewe banavuga mu indimi nyinshi, no mu Itorero ryawe byashoboka ko uzumva gahunda yo gutanga amafaranga runaka, cyangwa hakagira ukubwira ati “kugira ngo ngusengere ubanze ukore gutya na gutya kuko niho bizatuma ubona ibisubizo.”

Nyemerera nkubwire, ikintu kimwe, Impano y’ Imana ntabwo igurishwa, niba ugira ngo ndakubeshya uzabaze Umuhanuzi Elisa nugira amahirwe ukagera mu Ijuru cyangwa uzabaze umugaragu we Gihazi uko bya mugendekeye ubwo shebuja yangaga ibintu bari bamuhaye kubera ubufasha yari akoreye umuyobozi ukomeye wo mu igihugu cya Siriya . Ba maso ushishoze…!

Kuri abo bantu uzasanga ku amaduka cyangwa ku amatara ahagarika imodoka mu muhanda kuri (feux rouge) Niba ushaka gufasha umuntu kuko ari ubushake bw’ Imana kubafasha. Bifatire umwanya , umuhamagare maze umubaze amateka ye, kubera ko ashobora kukubeshya, ugomba gushyiramo ubunararibonye bwawe kuburyo umenya ukuri kuri we.

Nkuko Bibliya yatubwiye muri Luka 6:38, umaze kuganira nawe biragusaba kubikora nkuko iryo jambo ry’ Imana rikubwiye. Paul arangiza ibaruwa ye ya mbere yandikiye abatesalonike yagize ati”Ahubwo igihe cyose muharanire icyabera cyiza bagenzi banyu n’ abandi bose……! Nawe haranira gukora icyazamura mugenzi wawe cyangwa undi muntu wese ubikeneye mu imibereho y’ ubuzima bwe kandi ushizemo ubushishozi.

Imana iguhe umugisha…!

Muvandimwe , nkeneye kumva icyo uyu munsi utekereza, ushobora kunyandikira kuri imeli yanjye: estachenib@yahoo.com cyangwa ukanyandikira ubutumwa bugufi kuri+14123265034 (WhatsApp). Wadunsangiza utuntu duto waba uri kundwana natwo uyu munsi nkaba nabasha kubafasha kudusengera.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI).

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com