bwiza.com
Amakuru mashya

U Rwanda rwavuze ku byatangajwe  ko hari umurwayi wa Ebola winjiye ku butaka bwarwo

U Rwanda rutangaza ko nta murwayi wa Ebola wigeze yinjira ku butaka bwarwo nk’uko byari byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza kuwa 18 Nyakanga uyu mwaka, byatangaje ko hari umugore wo muri Congo-Kinshasa wishwe na Ebola ariko akaba yari yarigeze kugera mu Mujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu.

Mu kubeshyuza aya makuru, Ushinzwe Itumanaho mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Kayumba Malic yabwiye The Eastafrican ko ibi bitigeze bibaho cyane ko ngo igihugu cye gikora igenzura ko hari umurwayi wa Ebola wakwinjira mu gihugu.

Ati “ Icyo tuzi ni uko nta Ebola iri mu Rwanda. Dufite uburyo bufite ubushobozi bwo kuyikumira ngo itinjira.”

Yakomeje agira ati “ Buri munsi dukora igenzura kandi dufite sisiteme (system) idufasha kumenya ibyo dushaka byose. Iyo haza kuba hari umurwayi wa Ebola winjiye ku butaka bwacu, tuba twarabimenye. Amakuru nk’ayo akwiye kuva kuri twe.”

Ibi biravugwa mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryari ryashyize hanze raporo ivuga ko uyu mugore wacuruzaga amafi yageze mu Mujyi wa Gisenyi mbere yo gusubira i Goma akaza gupfa kuwa 15 Nyakanga uyu mwaka.

N’ubwo nta Ebola iri mu Rwanda, abaturage baragirwa inama zo gukurikiza uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ndetse no kutajya mu gace ivugwamo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!