bwiza.com
Amakuru Politiki

Ububanyi n’amahanga bwa Iran buvuga ko Amerika ishobora kuba yibeshye ikirasira ‘drone’

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wungirije wa Iran yatangaje ko Amerika ishobora kuba yibeshye ikirasira indege y’ubutasi.

Abbas Alaghchi yatangarije ibi ku rubuga rwa Twitter mu butumwa bwajyanaga no guhakana amakuru igisirikare cy’Amerika na Donald Trump yavugaga ko indege y’ubutasi ya Iran bayirasiye mu kigobe cya Oman kiri mu nyanja y’ubuhinde.

Yagize ati: ” Mfite impungenge ko Amerika ishobora kuba yarashe indege yayo yayitiranyije.”

Amakuru yatambutse mbere yavugaga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mohammad Jayad Zarif yari yatangaje ko nta makuru afite kuri iraswa ry’indege yabo.

Inkuru ya Al Jazeera ivuga ko Iran yatangaje ko irashyira ahagaragara amafoto y’iyi ndege yahanuwe kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Donald Trump yatangaje ku wa 18 Nyakanga 2019 ko aka kadege ka Iraq kasatiraga ubwato bw’igisirikare cy’Amerika bwitwa USS Boxer, ubwo kabusatiragaho ikilometero kimwe, kahise karaswa. Yavuze ko iki ari igikorwa cy’ubushotoranyi bwa Iran.

Yongeyeho ko Amerika yiyemeje kurinda umutekano w’abantu bayo, ibikoresho ndetse n’inyungu zayo.

Ku wa 20 Kamena 2019, Iran yarashe indege ya ‘drone’ y’ubutasi y’Amerika, ivuga ko yanyuraga mu kirere cyayo. Amerika yo yavuze ko iyi ndege yanyuraga mu kirere mpuzamahanga, aho buri ndege yanyura nta kibazo, ahubwo ifata iki gikorwa nk’ubushotoranyi.

Donald Trump yanzuye ko agiye kugaba igitero kuri Iran ariko ku munota wa nyuma arivuguruza. Icyabaye ni uko ibitero by’Amerika byimuriwe ku ikoranabuhanga. Yahagarikiye Iran programu zigenzura ibisasu.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!