bwiza.com
Amakuru Politiki

Afurika y’Epfo: Jacob Zuma yahagaritse gutanga amakuru ku byaha ashinjwa

Jacob Zuma, wigeze kuyobora Afurika y’epfo yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga amakuru ku byaha aregwa bya ruswa no kunyereza umutungo wa leta.

Ayo makuru yayahaga abagize akanama gashinzwe gukora iperereza ku byaha byaba byarakozwe n’uyu wahoze ayobora igihugu.

Abavoka bunganira perezida Zuma bavuga ko, abagize ako kanama babogamye.

Banenga abagize ako kanama gufata perezida Zuma nk’umunyabyaha kandi atarigeze ahamwa n’ibyaha, aho kumufata nk’umutangabuhamya.

Umucamanza Raymond Zondo uyobora ako kanama yavuze ko batagamije kugira uwo bahamya ibyaha ko ahubwo akazi kabo ari ukugaragaza ukuri ku byo perezida Zuma ashinjwa.

Nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zombi, perezida Zuma yaje kwemera gutanga ubuhamya ariko mu nyandiko nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.

Perezida Zuma akomeje guhakana ibirego bya ruswa ashinjwa. Avuga ko abamuhimbiye ibyaha bari bagamije kumukura mu ruhando rwa politike, kwangiza izina rye no kumwica.

Umwaka ushize ni bwo ishyaka riri ku butegetsi rya ANC ryategetse perezida Zuma kwegura ku butegetsi nyuma yo gushinjwa ibyaha byinshi bishyingiye kuri ruswa.

Ubushinjacyaha bwigeze kumushinja gukoresha amafaranga ya leta angana na miliyoni 20 z’amadolari mu gusana inzu ye bwite.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!