bwiza.com
Amakuru Politiki

Hamenyekanye ko Minisiteri y’ubuzima ya Uganda ari yo yazanye igihuha cya Ebola mu Rwanda

Nyuma y’aho mu minsi ishize hagaragaye amakuru y’uko haba hari umurwayi wa Ebola winjiye ku butaka bw’u Rwanda ariko Guverinoma y’u Rwanda ikabihakana ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rikabihakana, byamenyekanye ko aya makuru yari yaturutse muri raporo ya minisiteri y’ubuzima ya Uganda ku mpamvu zitaramenyekana.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, kuri uyu wa Gatanu, itariki 19 Nyakanga nibwo ryatangaje ko Umunyekongokazi ushobora kuba yaragejeje Ebola muri Uganda, atigeze akandagira ku butaka bw’u Rwanda cyangwa mu Mujyi wa Goma.

Ni nyuma y’aho kuwa Kane, hari raporo yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, igatangazwa n’Ibiro bya OMS muri Afurika, yavugaga ko Umugore w’Umunyekongokazi ucuruza amafi, yaketsweho kujya i Goma, mu Rwanda no muri Uganda mbere y’uko apfa.

Ibi byazamuye icyoba cy’uko Ebola yaba yageze mu Rwanda, igihugu itaragaragaramo na rimwe nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.

Nyuma yo gushyira hagaragara iyi raporo ariko, OMS nyuma yayikuyeho ndetse ifunga urubuga rwari ruri gushyirwaho amakuru uko abonetse, ivuga ko amakuru amwe atagenzuwe.

Umuvugizi wa OMS, Margaret Harris ati: “Twakoze iperereza ryuzuye, kandi nta rugendo yakoze ahari ho hose usibye Uganda.” Yongeyeho ko ariko amakuru atizewe kubw’ibyago yabashije gucengezwa muri za raporo.

Uyu munyekongokazi w’imyaka 22 byavugwaga ko yambutse umupaka uhuza Uganda na Rrepubulika iharanira Demokarasi ya Congo, anyuze ahantu hatagenzurwa nk’uko iyo raporo yakuwe ku rubuga yavugaga. Harris akavuga ko nta kuntu yari kubasha no gucengera mu Rwanda nta muntu umubonye.

Yongeyeho ko kandi nta kuntu umurwayi wa Ebola wari ugeze ku rugero rwa nyuma yari kubasha kwambuka umupaka akamara umunsi wose acuruza amafi ngo bishoboke.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com