bwiza.com
Ahabanza » Rusizi/ Kamembe: Abagore basabwe gutinyuka inguzanyo
Amakuru Ubukungu

Rusizi/ Kamembe: Abagore basabwe gutinyuka inguzanyo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi, burasaba abagore bakora ubucuruzi buciriritse n’abandi muri rusange bakora ubucuruzi, gutinyuka bakegera ibigo by’imari bakakamo inguzanyo aho kwisunga ibimina bibaka inyungu z’umurengera.

Aba bagore bavuga ko  ubumenyi buke mu mikoreshereze y’inguzanyo n’imikoranire n’ibigo by’imari no kugana serivisi z’imari bituma bakoresha cyane ibimina, akaba ari byo babitsamo bakanabiguzamo amafaranga bakeneye ku nyungu z’umurengera hakaba n’igihe abo babikijeho amafaranga yabo bayabambuye bakabura icyo bakora.

Babivuze mu mahugurwa y’iminsi 2 bahabwaga  na Nkamira SACCO ya Kamembe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari bicirirtse mu Rwanda ( AMIR) kuri gahunda nshya yiswe’’Tinyuka wigire munyarwandakazi ‘’.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umucungamutungo w’iyi SACCO Habimana Jean Paul, ngo nyuma yo kubona  ko hari abagore benshi bakora ubu bucuruzi ntibatere imbere kubera ubumenyi buke mu micungire y’amafaranga n’imikoreshereze ya serivisi z’imari, ku bufatanye n’iri shyirahamwe, babitewemo inkunga n’umushinga SBFIC bahisemo kubongerera ubumenyi no kubatinyura ngo ibyo bakora birusheho kugira akamaro.

Habimana Jean Paul akomeza avuga ko  uku gutinya n’ubumenyi buke binabangamira gahunda yo kwigira kuko usanga no mu bagore bagerageza kwegera ibigo by’imari abenshi babitsa gake cyane, n’ababikije  gutinyuka inguzanyo bikaba ingorabahizi.

Ati’’ N’ubwo ari mu mujyi abagore bagombye kuba bafite imyumvire yisumbuyeho ariko turacyabonamo bamwe  bacyumva batabaho badasabirije abagabo hakaba n’aho bamwe bakora ku buryo abagabo ari bo basaba inguzanyo, bo  ntibagire aho bagaragara muri iyo nguzanyo kuko bumva ngo bitaborohera kuyihabwa, ariko hamwe n’iyi gahunda ya ‘’ Tinyuka wigire munyarwandakazi bigiye koroha, batinyuke inguzanyo, cyane cyane ko bazanoroherezwa cyane, kuko icy’ingenzi ni uko abagore bava muri cya gihu cyo gutinya,bagatinyuka kandi aho byageragejwe hose  barushijeho gutera imbere.’’

Mukaniyonzima Furaha ucuruza amafi n’isambaza Kamembe,  ati’’ Muri koperative yacu turenga 360 aho twikozemo amatsinda duhana amafaranga tukanagurizanya tukumva ko bihangije kuko tutari tuzi ko nka SACCO yampa amafaranga itananije nkayishyura neza batanyatse ingwate z’umurengera kandi ibyo bimina na byo bitwaka ingwate nyinshi harimo n’ingorane z’amafaranga yacu ashobora kuhaherera, gusa tugasaba ubuyobozi bw’imirenge yacu kujya na bwo bukomeza kubidukangurira kuko akenshi guhora inyuma mu iterambere twabiterwaga n’ubumenyi buke.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsengiyumva Vincent de Paul, avuga ko bagiye kurushaho kwegera aba bagore bose bageragezaga kwiteza imbere ariko ubumenyi buke ku bintu bimwe na bimwe bukababera inzitizi, bakarushaho kwagura imishinga yabo, izi gahunda Leta ibashyiriraho bakazibyaza umusaruro,bagatangira no kugaragara mu bikorwa bibyara inyungu nini.

Nyuma yo guhugurwa aba bagore biyemeje kugana banki bakazakamo inguzanyo

Izindi wakunda

Bwiza.com