bwiza.com
Amakuru Inkuru zicukumbuye Politiki

Iran, Venezuela,… byifatiye ku ijosi Amerika n’Ubwongereza?-ubusesenguzi

Kuri iyi isi dufite abanyembaraga babiri bahanganye ariko mu buryo buziguye (indirect rivalry) ku buryo badashobora kugira ingingo n’imwe bahuza n’ubwo bidashobora kugaragarira amaso areba hafi.

Uburusiya ubwo bwari mu Bumwe bwa Soviet bwatangiye guhangana n’Amerika mbere gato y’intambara ya 2 y’isi, byerura ikirangira mu 1949, mu ntambara y’Ubutita itarigeze irangwa n’igikorwa icyo ari cyo cyose nk’intambara hagati y’ibihugu byombi.

Ibi bihugu byombi byirinda kurwana ahubwo kimwe kikareba icyo gifasha mu buryo bwa gisirikare, ikindi kigaca ku rundi ruhande, kigafasha. Ni ibihugu bisa n’ibirushanwa mu gukora intwaro zihambaye ndetse bikanahatanira amasoko yazo.

Mu masezerano y’Umuryango w’Abibumbye arebana n’umutekano, ibi bihugu na bwo ntibyumvikana. Urugero rwa hafi ruri kuri Iran, igihugu cyabujijwe gutunga urugero runaka rw’ubutare bwa ‘nucléer’ bwo muri Uranium mu buryo bwo kuyibuza gukomeza gukora ibisasu bya kirimbuzi. Uburusiya bwacaga inyuma bugafatanya na Iran kubyaza umusaruro ubu butare.

Urugero nabaha ni igihe Putin yagiriraga uruzinduko muri Tehran mu 2007. Yahuye n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, avayo asinye amasezerano yo gucukuza toni 82 za Iranium zo gutangiza umushinga wo gukorera ‘nucléer’ ahitwa Bushehr. Muri iki gihe kandi, Uburusiya bwagurishaga intwaro Iran.

Urundi rugero ni Turkiya yabujijwe n’Amerika kugura ubwirinzi bw’intwaro za kirimbuzi bw’Uburusiya bwitwa S-400 ariko irarenga  ikabikora. Amerika ubwayo yari ifitanye n’iyi leta ya Erdogan gahunda yo kuyigurira indege z’intambara za F-35. Izi ntwaro za    S-400 zakorewe guhanura indege zirimo n’izi za F-35, bikaba biri mu mpamvu Turkiya yisubiyeho kuri gahunda yayo n’Amerika.

Turikya yaguze ubu bwirinzi bwa S-400 ku wa 12 Nyakanga 2019

Koreya ya ruguru yagerageje ibisasu iterwa akanyabugabo na leta ya Putin nyamara Amerika yarayikomye kenshi.

Muri Venezuela, Amerika ntiyigeze ishyigikira ingoma ya Nicholas Maduro kuko yemera ko atigeze atorwa n’abaturage. Uburusiya buramushyigikiye, ndetse bunamugurisha bumwe mu bwirinzi bufite buhambaye.

Ibiri kuba

  • Iran

Iran yifatiriye ibihugu byo mu gace k’uburengerazuba bw’isi; Ubwongereza kimwe n’Amerika.

Hari tariki ya 20 Kamena, ubwo igisirikare cya Iran cyatangazaga ko cyahanuye indege y’ubutasi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ngo kuko yayivogereye ikirere.

Amerika yo yatangaje ko iyi ndege yarasiwe mu kirere mpuzamahanga, ifata iki gikorwa nk’ubushotoranyi. Yafashe umwanzuro wo kwihorera, ikagaba igitero cya gisirikare kuri Iran ariko Donald Trump yageze nyuma arivuguruza. Igitero ku maprogramu agenzura ibisasu bya Iran ni cyo cyabaye amahitamo ya kabiri y’iki gihugu.

Iran yemeza ko drone y’Amerika yavogereye ikirere igenzura

Tariki 18 Nyakanga, 2019, Amerika na yo yatangaje ko yarasiye indege y’ubutasi ya Iran mu kigobe cya Hormuz kuko ngo yasatiraga ubwato bwayo bwa USS Boxer ho ikirometero kimwe. Ni igikorwa Amerika yavugaga ko ari ubushotoranyi.

Iran yahakanye ko hari indege yabo yarashwe ndetse batangaza ko bashyira ahagaragara amashusho y’indege yarashwe, ukuri kukajya ahagaragara. Ni byo yakoze ku munsi wakurikiyeho ariko ntagaragaza ukuri nk’uko byari byitezwe. Nta wahakana ko indege ya Iran yahanuwe kandi nta n’uwabyemeza ahubwo ukuri gufitwe n’ibi bihugu.

  • Venezuela

Kuri iyi tariki ya 21 Nyakanga 2019 mu birwa bya Carraibe, indege ya Venezuela yitwa SU-30 Flanker yakorewe mu Burusiya, yamuritse igitara iy’intambara y’Amerika yitwa US EP-3. Indege y’Amerika irashinjwa kuvogera ikirere Venezuela igenzura ariko Amerika ikavuga ko yari muri gahunda izwi kandi yamaze kwemezwa.

Igisirikare cya Venezuela cyamuritse itara iyi ndege mu buryo bwo kuyihanangiriza

Ibi byabaye ku wa gatanu tariki ya 19 Nyakanga ariko igisirikare cy’Amerika cyashyize hanze amashusho agaragaza indege yabo imurikwa iki gitara kuri uyu wa 21.

Amerika ishinja leta ya Vladimir Putin gufasha leta ya Maduro ariko ikavuga ko ijyana ingabo zayo muri Venezuela, zigatanga imyitozo. Iki gihugu nticyemera ko gifite ingabo muri Venezuela, icyakoze ubufasha bwa gisirikare bundi kirabutanga.

Byashimangiwe na Sergei Ryabkov , uwungirije Minisiteri w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya wavuze muri uku kwezi ko bafite gahunda yo guha Venezuela ubufasha bwose bushoboka kugira ngo izabashe guhangana n’abanzi bashaka kuyihungabanyiriza umutekano. Kuri uyu munsi wari uw’Ubwigenge bwa Venezuela yasubiyemo avuga ko bazafasha iki gihugu bitabaye ngombwa ko bohereza ingabo zabo.

  • Ubwongereza buzamo bute?

Ubwongereza buhuriye n’Amerika mu muryango wa NATO wabayeho kugira ngo buri gihugu kiwugize kirindirwe umutekano. NATO yasinye amasezerano yo gutabara buri gihugu gihuye n’ikibazo, cyane mu by’umutekano ariko ari ikinyamuryango.

Ku wa 19 na none mu kigobe cya Hormuz, ubwato bwa Stena Impero bw’Ubwongereza butwara amavuta bwafashwe n’igisirikare cya Iran, kibushinja kurengera amategeko agenga ingendo zo mu mazi.

Ubu bwato buri mu maboko ya Iran

Byagaragajwe no mu mashusho igitangazamakuru cy’igihugu cyashize ahagaragara kuri uyu wa 20 Nyakanga.

Ubwongereza bwo bwasabye amato yabwo kutongera kugera muri iki kigobe cya Hormuz nyuma ya Jermy Hunt, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, watangaje ko Iran nitarekura ubu bwato bizayigiraho ingaruka zikomeye.

Abasesenguzi batandukanye batekereza ko uko byagenda kose Iran na Venezuela hari umugabo ubiri inyuma ku buryo bifata iyi myanzuro nta cyo byikanga. Uburusiya ni bwo bushyirwa mu majwi nk’uko byagendaga kuri Koreya ya ruguru iyobowe na Kim Jong Un.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!