bwiza.com
Amakuru mashya Imyidagaduro

Made in Rwanda Awards 2019: Rocky Kirabiranya n’Igisupusupu mu batwaye ibihembo

Made in Rwanda Awards ni irushanwa ryateguwe na Kalisimbi Events Presents, rihatanisha abantu mu byiciro 34. Umuhango wo gutangaza abatsinze no gutanga ibihembo wabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 20 Nyakanga 2019.

Rocky Kirabiranya yatwaye igihembo cy’umusobanuzi wa filime w’umwaka na ho indirimbo ‘Mariya Jeanne’ ya Nsengiyumva Franςois cyangwa se ‘Igisusupusupu’ yegukana igihembo cy’indirimbo y’umwaka.

Ibindi bihembo byatanzwe ni ibi bikurikira:

  • Umukinnykazi wa filime w’umwaka ni Diane ukina muri City Maid.
  • Filime y’uruhererekane y’umwaka ni ‘Seburikoko’.
  • Umuhanzi w’umwaka uririmba indirimbo zihimbaza Imana ni Aline Gahongayire.
  • Umunyarwenya w’umwaka ni itsinda rya Day Makers rigizwe na Makanika na 5K Etienne.
  • Radio itangaza imikino y’umwaka ni Radio/TV10.
  • Clarisse Karasira yabaye umuhanzikazi w’umwaka.
  • Indirimbo yo kuramya Imana ni Ndanyuzwe ya Aline Gahongayire.
  • Umugore uvuga rikumvikana yabaye Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016.
  • Inzu ireberera inyungu z’abahanzi (Music Label) yabaye The Mane ihuriwemo Safi Madiba, Marina, Queen Cha n’abandi.
  • Radio y’umuziki y’umwaka ni Kiss FM.
  • Umunyamideri w’umwaka ni Teta Christelle.
  • Umufotozi w’umwaka ni Shane Cost.
  • Uvanga umuziki ni Dj Miller.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!