bwiza.com
Amakuru Politiki

Rwamagana: Arasaba kurenganurwa kubera umutungo we watejwe cyamunara mu buryo bw’amayobera

Umuturage witwa Waswa Peter utuye mu Mudugudu wa Kagerero mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro arasaba inzego zishinzwe kurenganura abaturage kumurenganura kubera cyamunara yamubereye amayobera  .

Waswa Peter yahungutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yari yaravukiye mu mahanga bitewe nuko ababyeyi be bari barahunze mu 1959.

Waswa Peter avuga ko amaze kugera mu Rwanda yahawe ubutaka na Mukangwije Agnes muri gahunda y’isaranganya ryakozwe n’abari abayobozi ,mu gihe babaruraga ubutaka bwamuhawe ,Mukangwije yabwibarujeho aho kububarura kuri Waswa Peter wabuhawe ndetse babufatanya n’ubundi butaka yiguriye n’umuturage .

Amaze kumenya ko ubutaka yahawe mu gihe cyo gusaranganya n’ubundi yiguriye babwibarujeho, yahise ajya kurega Mukangwije mu bunzi b’akagari ka Bwiza ajuririra abunzi b’umurenge wa Kigabiro bamwohereje mu rukiko rw’ibanze rwa Kigabiro .

Ubwo yaburanaga yareze mu rukiko Mukankusi Venantie baburanaga ariko ahagarariye Mukangwije bari bari barasaranganyije ,urukiko rwemeje ko ikirego cya Waswa Peter kitakiriwe kuko uwari wanditsweho ibyangombwa by’ubwo butaka ariwe yareze rwemeza ko agomba guha Mukankusi Venantie, waburaniraga nyina Mukangwije Agnes, amafaranga ibihumbi 700 akubiyemo indishyi n’igihembo cy’avoka waburaniraga Mukankusi Venantie .

Waswa Peter avuga ko yasabwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ko akwiye kwishyura Mukankusi amafaranga yategetswe n’urukiko ariko atungurwa nuko uwishyuzaga yahise ajya gushaka umuhesha w’inkiko w’umwuga kugirango arangize urubanza .

Umuhesha w’inkiko w’umwuga yasabye Peter Waswa kwishyura Mukankusi Venantie bumvikana ko azajya ayishyura mu byiciro kugirango batamutereza cyamunara inzu yabagamo n’umuryango we .

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Maitre Nziza Venuste yamaze gufata amafaranga ibihumbi 400 ntiyongera kugaruka ahubwo yakomeje gukoresha undi muntu uzwi ku izina rya Jado ku buryo byateye urujijo Waswa Peter uburyo yishyuzwa n’abantu babiri ariko akabwirwa n’uwo munyamategeko ko akorana na Nziza Venuste .

Waswa Peter avuga ko uburyo umutungo watejwe Cyamunara byamubereye amayobera ndetse agasaba inzego zibishinzwe ko zikwiye gukurikirana akarengane yakorewe kandi yari amaze kwishyura amafaranga ibihumbi 800 muri miriyoni n’ibihumbi 200 yagombaga kwishyura akubiyemo ibihumbi 700 ya Mukankusi n’ibihumbi 500 yagombaga kwishyura umuhesha w’inkiko w’umwuga .

Yagize ati: “Ndasaba abashinzwe kurenganura abaturage kundenganura kuko nahohotewe kandi nari mu nzira zo kwishyura amafaranga ibihumbi 400 yari asigaye kuko ubwa mbere uriya witwa Nziza Yaje nkamuha amafaranga ibihumbi 400 imbere y’abaturage yarongeye yohereza uwitwa Jado nawe muha amafaranga ibihumbi 400 ubwo nari nsigaje 400 ,umukozi we witwa Jado yaraje avuga ngo aje guteza cyamunara ,icyo gihe uwitwa Gasana yageretse miriyoni n’ibihumbi 300 Jado avuga ko basubitse cyamunara kuri 30 mu kwa gatanu noneho  Nziza niwe wiyiziye mubwira ko hari umuntu ugomba kumpa amafaranga asigaye ntantereze inzu cyamunara ariko arabyanga.”

Uwitwa Gasana Francois umunsi wa Cyamunara yohereje abakomisiyoneri barimo uwitwa Munyampeta wageretse amafaranga miriyoni n’ibihumbi 320.

Waswa Peter usaba kurenganurwa

Peter Waswa yabwiye bwiza.com ko yababajwe nuko umutungo watejwe cyamunara hifashijwe abakomisiyoneri barimo Munyampeta .

Yagize ati: “Nababajwe nuko uriya munyamategeko yaje guteza cyamunara akirengagiza agaciro k’umutungo wanjye ahubwo bigaragara ko ibyo bakoze bari bamaze kubipanga kuko uriya Munyampeta bivuga ko yaguze yazanye n’abandi bagabo barimo Wellars ,Nyemazi,Mahoro bose uko ari bane bari bahawe amafaranga baza ari abakomisiyoneri bivugwa ko Munyampeta ariwe utanze miriyoni na 320 ariko hashize iminsi numva ngo Gasana niwe wishyuye Nziza Venuste niyo mpamvu nifuza kurenganurwa kuko umutungo wanjye watejwe ku maherere ntabwo yigeze ampa inyandiko yakoze ateza cyamunara .”

Gasana Francois wishyuye amafaranga yageretswe na Munyampeta nawe ari mu gihirahiro kuko  yishyuye amafaranga ntiyahabwa umutungo yishyuriye ndetse kuva amaze kwishyura yabuze maitre Nziza Venuste byatumye ajya kumurega ku rugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga.

Yagize ati: “Ubwa mbere narageretse ariko ubwa kabiri sinjye wagiyeyo ahubwo hagiyeyo Munyampeta ,bari bambwiye ko amafaranga natanze bwa mbere nibatayarenza bazambwira nkishyura ,ubwo bambwiye ko ntagomba kurenza amasaha 24 ntishyuye,nagiye kuri banki nkurayo amafaranga ariko kuva tumaze kwishyura twashatse Nziza turamubura tujya kumurega ku rugaga rwabo batubwira ko yagiye hanze ntawuhari natwe dufite ikibazo kuko ibyo twishyuye ntabyo twabonye .”

Maitre Nziza Venuste yabwiye Bwiza.com ko ntacyo yatangaza avuga ko Waswa Peter yagana inkiko akarenganurwa agahakana kudaha Peter Waswa inyandikomvugo y’itezwa rya Cyamunara.

Yagize ati: “Ntabwo ndi mu biro kuburyo nakubwira kuri iyo dossier  ariko uwo muturage inama mwamugira nuko yagana inkiko niba yararenganye bakamurenganura .”

Inzu ya Waswa Peter yatejwe cyamunara ifite agaciro ka miriyoni 4. 016.142 yagombaga gutezwa muri cyamunara ku gaciro ka 60%  bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda  2. 409.685. Bivugwa ko uwageretse yatanze amafaranga 1.320.000.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!