bwiza.com
Amakuru Politiki

Uganda: Umunyamategeko Isaac Sendegeya, wo muri Kisoro, yiciwe imbere y’iwe arashwe

Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku iyicwa ry’Umunyamategeko, Isaac Sendegeya, wo mu Karere ka Kisoro, warasiwe imbere y’iwe akicwa mu Mudugudu wa Ntoro, hafi yo mu Mujyi wa Kisoro.

Umuvugizi w’Igipolisi muri Kigezi, Elly Maate, yatangaje ko Sendegeya yishwe kuri iki Cyumweru saa munani z’igicuku ubwo yari atashye avuye mu mujyi wa Kisoro.

Maate avuga ko igipolisi kihutiye kugera ahabereye ubwicanyi ariko isanga abo mu muryango we bamaze kumwinjiza mu nzu.

Nta muntu wigeze atabwa muri yombi ufite aho ahuriye n’ubu bwicanyi kugeza ubu nk’uko Maate akomeza avuga.

Yongeyeho ko igipolisi cyatoye igikankara cy’isasu cy’isasu rimwe kandi dosiye yujujwe kuri Station ya Polisi ya Kisoro.

Umwe mu bayobozi witwa Peter Mugisha aremeza ko imipaka yangiritse hagati ya Uganda na repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biri kugira uruhare mu kwiyongera kw’ibyaha mu Karere ka Kisoro.

Umuyoboizi w’aka karere, Abel Bizimana, avuga ko Sendegeya yari umuntu ukunda igihugu kuko yaretse kuba mu mijyi akajya gukorera abantu bari mu cyaro mu karere yavutsemo nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

Bizimana yavuze ko bishimira inkunga yatanze mu by’amategeko kuko yari azi ibibazo by’abaturage yakoreraga. Arangije ati: “Roho ye iruhuke mu mahoro,”.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!