bwiza.com
Imyidagaduro

Diamond Platnumz yarahiye ko atazongera guca inyuma uwo bashakanye

Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko atazongera guca inyuma uwo bashakanye, ko agiye kugumana na Tanasha Donna.

Uyu mugabo yavuzweho guca inyuma cyane uwo babanaga, Zari Hassan, ingingo yatumye batandukana.

Aganira na banyeshuri mu bukangurambaga bwa  Wasafi na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya SIDA, yavuze ko yagiye akora imibonano mpuzabitsina kenshi atikingiye ariko akavuga ko ari umunyamahirwe kuko nta ndwara yanduriyemo.

Ati “  Mbabwije ukuri, nagiye mbikora (guca inyuma). Nagize amahirwe menshi ku buryo nabivuyemo nta ngaruka mbi mpuye nazo.”

Yongeyeho “ Nagiye nkora ibintu byinshi ariko Imana ikandokora. Nsa n’uwanyuze mu mwenge w’urushinge gusa ubu ngiye guturiza kwa Tanasha.”

Kuri ubu Diamond afite abana batatu yabyaye ku bagore babiri batandukanye.

Zari babyaranye babiri muri aba, ubwo yatandukanaga na we muri Gashyantare 2018, yavuze ko abitewe n’uburyo uyu mugabo amuca inyuma ndetse ngo akaba yari atakimwitaho nk’uko aherutse kubitangariza Millardayo.

Izindi wakunda

Bwiza.com