bwiza.com
Amakuru Mu mashuli

Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe

Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi abanyeshuri bagera ku 150 barimo n’abagera ku 10 bafite ubumuga burimo n’ubwo kutumva no kutavuga barangije kwiga ubwubatsi,ubudozi no kuboha imisatsi muri TVET Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke basabwe n’ubuyobozi bw’aka karere kutazicarana  cyangwa ngo batekereze ko hari uzabasanga mu ngo ngo abingingire akazi ,ahubwo bagahaguruka bakagashakisha, bakanarangwa n’ubunyangamugayo no kunoza umurimo kugira ngo babashe guhangana n’abandi ku isoko ryawo.

Visi perezida wa njyanama y’aka karere, Ndashimye Léonce,yavuze ko bari mu bafite amahirwe y’imibereho myiza kuko aka karere kataragira amashuri menshi y’imyuga ku kigero bifuza, kakaba gaturanye n’umujyi wa Rusizi ugaragaramo ubwubatsi bwinshi nk’umujyi wunganira uwa Kigali mu iterambere kandi n’ibi bindi bize bikaba birushaho gukenerwa uko umujyi ugenda ukura,bagasabwa gufungura amaso bakareba kure ntihagire umurimo basuzugura,bakabera n’ababakurikiye intangarugero kugira ngo urangije  umwuga umutunge unamuheshe icyubahiro nk’undi wese wize.

Aba barangije ariko nubwo  biyumvamo imbaraga n’ubushpbozi bw’ubwenge n’ubushake bwo gutura Leta umutwaro wo kuyisabiriza akazi,ahubwo bakaba mu ba mbere bagatanga, ngo baracyahanganye n’ibibazo byinshi, birimo ko bamwe barangiza bafite ubukene iwabo butabemerera kubona ibikoresho byo gutangiza mu kwihangira imirimo, kutabasha kubona amakoperative bajyamo no kuyihangira bikagorana kuko nta ntangiriro baba bafite ,abenshi ari abo mu cyaro cyane kandi kujya gukodesha mu mujyi uri umwe umwe ushaka akazi na byo bikaba ingorabahizi,n’ibindi.

Uzayisenga Emérance urangije mu ishami ryo kuboha imisatsi ati’’ narangije ayisumbuye mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo mbona  nta kazi nzahita mbona kandi nkeneye cyane amafaranga,nigira inama yo kuza hano kwiga kuboha imisatsi none byarampiriye kuko ubu ibyo nize, hano bahise bampa akazi ko kubihigisha,ndinjiza ifaranga,ngasaba n’abandi kwihatira kumenya umwuga  kuko jye ubu ntakibarirwa mu bashomeri.’’

Yarakomeje ati’’ gusa bamwe muri bagenzi banjye baracyahura n’imbogamizi nyinshi zigendanye no kwishyira hamwe ngo batangize imishinga ibateza imbere batange n’akazi binakurikije imiterere y’aho tuba duturuka ,kuba ibikoresho bihenze,kubona nk’imashini k’urangije uwo mwuga bitapfa kumworohera,ugasanga bamwe barakomeza gukena kandi barize,tugasanga dufashijwe kwishyira hamwe,ibigega by’ingwate bikabidufashamo, twatanga akazi kuri benshi,byanatuma higa benshi kuko n’udafite amafaranga y’ishuri yakwiga,yarangiza  agakora akishyura kandi urubyiruko rwicaye mu cyaro ruhangayitse ni rwinshi.’’

Ikindi  gikomeye cyane ni icy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko badashobora kumvikana n’abarimu babo kubera ko baba batazi ururimi rw’amarenga bakoresha, banarangiza kwiga utarwumva   ntabe yabaha akazi,cyane cyane ko n’ababyeyi babo batabona ubushobozi bwo kubabonera uburyo bwo gukora bamwe bavuga ko ari no gupfusha ubusa amafaranga ku muntu utazahita ayagaruza,bakumva bakwitabwaho by’umwihariko.

Mukahirwa Francine ukora mu kigo cy’abana bafite ubumuga,ati’’ bakwiye kwitabwaho by’umwihariko na Leta kuko kwiga ubwabyo ni ikibazo kuko abarimu bumva amarenga ari mbarwa, kudashyirwa hamwe n’abadafite icyo kibazo nyuma yo kwiga ngo ubahaye icyo bakora,bo bakore ariko hari abavuganye n’ababaha akazi,kuko bafite ubushobozi ariko nta wabaha akazi bari bonyine, tukumva gushyirwa hamwe n’abandi mu makoperative  byabafasha kuko iyo barangije twe tubacutsa bagataha.’’

Umuyobozi w’iri shuri  Niyigena Joel avuga ko ibi bibazo byose bizwi kandi na bo bibahangayikishije cyane,ariko bagerageza kubishakira ibisubizo kuko na bo batishimira ko umubyeyi atanga amafaranga y’ishuri yiyushye akuya ngo umwana narangiza akomeze amutere ibibazo abitere na Leta.

Ku cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,avuga ko nyuma yo kubakira bahise bashaka umwarimu uzi amarenga ugenda abahuza n’abigisha babo,no mu biruhuko akigisha abarimu ayo marenga ngo bajye bumvikana n’abo bigisha,gusa ngo bikeneye gushyirwamo imbaraga na Leta,bigakorwa mu buryo rusange kuko abo bana bahari kandi benshi.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!