bwiza.com
Amakuru Iterambere ry'umuryango

Uri mutware ki? Igisigo cya Meya wa Rulindo ku bagabo batuzuza inshingano

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo asanga nta mugabo wagombye kwiyumvamo umutware w’urugo kandi atuzuza inshingano mu muryango we. Impanuro za Meya Kayiranga yazitanze mu buryo bwa gisizi, mu mpakanizi igira iti, “Uri mutware ki?”

Inshingano z’umutware w’urugo  zirimo kuruhagararira, kurumenyera ibirutunga rugatera imbere, kuganira n’umuryango n’izindi; bikaba ari bimwe mu biganirwaho igihe cy’umugoroba w’ababyeyi.

Ni mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umugoroba w’ababyeyi w’umwaka 2019-2020 mu karere ka Rulindo, umuhango wabereye mu murenge wa Burega kuri iki cyumweru tariki 21 Nyakanga. Imbere y’imbaga y’abaturage basaga 1000 buzuye mu kibuga cy’amashuri ya GS Burega, abaturage ubwabo bamaze guhiga ibyo bazaganira mu mugoroba w’ababyeyi.

Mu byo bahize harimo ibi bikurikira:

Ubuzima: Kuboneza urubyaro, gukumira inda zitateganijwe mu bangavu, kurwanya imirire mibi mu bana, kwishyurira Mituweli ku gihe, kwiga guteka indyo yuzuye, kugira isuku hose no muri byose; ndetse no kwitabira umugoroba w’ababyeyi.

Amategeko: Kubahiriza uburenganzira bw’umwana agafatwa neza arindwa imirimo ivunanye kandi akajyanwa mu ishuri, kurinda abana b’abakobwa ibyatuma baterwa inda zitateganijwe, kumenya itegeko ry’umuryango harimo no kurwanya abishyingira bitanyuze mu mategeko.

Umutekano: Gukumira amakimbirane mu muryango, kurwanya umuco wo kudahana, kurwanya ibiyobyabwenge no kwitabira umugoroba w’ababyeyi. 

Umugabo azane n’umugore kandi bicarane, Meya Kayiranga

Nyuma yo gusanga mu miryango 30 ibana nk’umugabo n’umugore yitabiriye uyu muhango, umunani gusa ariyo yicaranye; Meya Kayiranga asaba umugabo n’umugore kujya bazana mu mugoroba w’ababyeyi kandi bakicarana. Ati, “maze nibavuga icyo akora umucinye icyara”, ngo kuko bitabaye gutyo, “umugoroba w’ababyeyi wazahera mu magambo, ibibazo bigakomeza kuvuka”.

Maze Meya Kayiranga Emmanuel atanga impanuro mu buryo bwa gisizi, ati,

Mugabo uri mutware ki?

1.Niba abana bawe ntaho bataniye  n’imfubyi

Barwaye bwaki kandi ntibiga

Umugore wawe amaze kuma kubera yikoreye ibibazo

Wowe ubyuka ugenda, ugacyurwa n’ijoro

Uri mutware ki?

2.Wowe mugabo utaganira n’umugore wawe

Ngo mwembi muganirize abana bishime

Muraganira nk’abatanga amatangazo

Ngiye aha ndagaruka saha izi,

Ubwo uri mutware ki?

3.Wowe utaganira n’uwo mwashakanye

Ngo mumenye umubare w’abo muzabyara

Ejo mukagira abana batandatu

Uzi neza ko nta soko ry’abantu rihari,

Uri mutware ki?

4.Urarwanira kujya mu cyiciro cya mbere

Urajya gusaba amata ku ivuriro

Ngo ‘ndi umugabo nzi gutera inda”

Ese wari uzi ko nibabura ibyo barya bazakuniga

Uri mutware ki, utuzuza uinshingano?

5.Amajoro yose urya wenyine

Iminsi irindwi utaha bariye

Umugore ati “kiraje”  abana bagahunga

Abana nibo bakinga ntibazi igihe winjirira,

Uri mutware ki?

6.Ese abo muganira ubabwira iki udafite

Ibitekerezo baguha ubishyira mu bikorwa ryari

Urasaba umuganda wo kubaka ubwiherero

Umugore wishakiye yituma ku gasozi yarakubyariye

Ubwo uri mugabo ki utuzuza inshingano?

7.Naho se wowe mugore utamenya isuku n’abana

Umwana  afite umwera arwaye amavunja

Ntumutekera uko bikwiye

Baraza kugukuburira mu rugo

Wowe uri mugore ki?

8.Boneza urubyaro kwa muganga

Niba kandi ufite imyemerere

Jya mu masengesho y’iminsi itatu

Uzagaruke uburumbuke burangiye

Impanuro za Meya Kayiranga, zishimangira ko nta “terambere ryabaho umuryango ubaho mu makimbirane”, ari nayo ntego y’umugoroba w’ababyeyi, “kugira umuryango utekanye”.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Elie 23/07/2019 6:17 am at 6:17 am

Mayor azi gutanga impanuro, utumviye muri iki gisigo kumwumvisha inshingano z’umugabo cg umugore bizagorana.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!