bwiza.com
Amakuru Urukundo

Ndi umudamu, nsoma ku nzoga nkifuza umugabo cyane kandi uwanjye tubonana gake cyane mu mwaka- Nkore iki?

Nitwa Janviere aho ntuye mpagize ibanga, imyaka yanjye ni 38 nkaba mfite abana babiri, bitewe n’imiterere y’akazi umugabo wanjye akora, ntabwo aboneka mu rugo buri gihe, kuko ashobora kubona uruhushya rwo kuza mu rugo nka kabiri mu mwaka.

Mu by’ukuri rero, ikinteye kugisha inama, ni iki, ubusanzwe ndi umucuruzi wa butiki ariko irimo byose, ndavuga ibiribwa n’ibinyobwa. Inzoga ndazicuruza kandi nsomaho nta banga ririmo. Sindi umusinzi ariko kuyinywa byo ndayinywa.

Nta muntu n’umwe nari nabwira ikibazo mfite, aha niho hambere mbivugiye. Inzoga yose nasomaho ipfa kuba ari inzoga, nubwo kaba ari gake, gatuma numva nshatse umugabo cyaneee, nimvuga cyane ntimugire ngo ni ibi byoroheje. Ahubwo ni uko ntajya nsangira n’abagabo, kaba kambayeho hagize umenya uko mu mubiri wanjye byifashe.

Mungire inama, ese ubwo mu mubiri wanjye ndi muzima cyangwa ndarwaye, kuko mbona hari abagore banywa n’amacupa abiri, atatu n’andi menshi nkabona nta kibazo bafite, ariko njyewe n’akarahuri kamwe kanteza ibyo bibazo mbabwiye.

Nagerageje kuyireka birananira n’ubwo bwose ntananywa nyinshi pe, nshobora gusomaho nka kabiri mu cyumweru kandi nabwo nkasomaho nsoje akazi nijoro. Mungire inama kuko nirinze kubibwira umugabo ngo atazakeka ko muca inyuma kandi ndengana. Ese hari umuti wangabanyiriza ubwo bushake ngira bwinshi cyane bwo gukora imibonano mpuzabitsina kubera inzoga? murakoze!!

 

 

Izindi wakunda

14 Ibitekerezo

Rukundo Jean Baptiste 23/07/2019 10:56 am at 10:56 am

uzanyandikire nkugire inama (rukundojbap@gmail.com)

Murakoze.

Subiza
Serious 23/07/2019 11:16 am at 11:16 am

Nakugira inama yo kwihangana ukajya ugasomaho byibuze ufite ikizere cyo kubona umugabo naho ubundi ibyo bintu byombi bikunze kugorana Kandi bifitanye isano yahafi peee
Naho kukubwira ko wabireka ntibyoroshye byombi biraryoha kbsa

Subiza
Manzi 23/07/2019 12:30 pm at 12:30 pm

Nyandikira kuri : elizey2014@gmail.com, maze turabijyaho inama ndaguha fone yanjye. Merci.

Subiza
charles 23/07/2019 12:36 pm at 12:36 pm

oya Rukundo we uramubeshye, unva rata mugore mwiza iyo ntabwo arindwa ahubwo sex nayo ibarirwa muri basic needs zumuntu, nukuvuga (kurya,kwambara,ahokuba na sex nuko). inama nakujyira nuko wajya ubwira umugabo wawe ko umukumbuye cyane ukamusaba kumusura niba bishoka ukajyayo mukabonana, niba kandi arikure cyane kuburyo bitakorohera kujyayo, icyogihe nukwihangana.

Subiza
Kiki 23/07/2019 12:53 pm at 12:53 pm

uzanyandikire ngukungute kuko uwo mugabo utaboneka nta mugabo ufite,wazarwara ibibyimba munda kubera urukungutiro rudakora

Subiza
Rukundo Jean Baptiste 23/07/2019 2:31 pm at 2:31 pm

Mr Charles ntago nabeshya umuntu ufite ikibazo kandi yagize n’ubutwari bwo kugisha inama
sinzi niba wasomye neza inkomoko y’ikibazo afite ni AKABYERI kabimutera! hari imiti yafata rero
kandi ishobora kumufasha!!

Subiza
Hervé shami 23/07/2019 9:30 pm at 9:30 pm

Nyandikira nkugire inama kuri ishimwe375@gmail.com

Subiza
N kalisa 24/07/2019 5:32 am at 5:32 am

Nyangmdikira INI box ndagufasha 0786712133

Subiza
Iradukunda 24/07/2019 8:44 am at 8:44 am

Hello ni Iradukunda uzashake umwanya uze nkwerecye umuganga wa gufasha unyandikire kuri. iradukunda291@gmail.com.

Subiza
Kamatari 24/07/2019 9:51 am at 9:51 am

Reka inzoga nizo zigutera ubukozi bw’ibibi.

Subiza
N 30/07/2019 11:40 pm at 11:40 pm

Reka inzoga ,kandi byose bidashoboka ,nibikunanira uzambwira nkugire inama yicyo wakora cyagukiza icyo kibazo Kuri +250782244287

Subiza
?? 06/08/2019 10:40 pm at 10:40 pm

Hahahah barusahurira munduru

Subiza
Cyamatare 11/08/2019 4:35 pm at 4:35 pm

Kunywa inzoga ukagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nibisanzwe kuko buriya inzoga igira Alchool ituma umubiri ushyuha n’imisemburo ituma ubushake bwiyongera igakora cyane. Bityo rero Nukugabanya aka Byeri niba utabonana numugabo wawe kenshi naho ubundi wazanduranya. Abakungusi urumva ko batejemo ngo akazi gakorwe.

Subiza
Jipo 15/08/2019 5:30 pm at 5:30 pm

Nakugira inama yo kureka iyo nzoga itazaguhemuza. Ujye uyinywa umugabo yaje

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!