bwiza.com
Urukundo

Numiwe, umugabo yifuje ko twajya dukora imibonano mpuzabitsina saa Sita, ngo nibwo azatera inda y’umuhungu

Yesu ashimwe nshuti duhurira kuri iki kinyamakuru, ntuye mu Ntara y’Amajyaruguru, nkaba ndi umubyeyi w’abana batanu bose b’abakobwa.

Umugabo wanjye yakomeje kumbwira ko ibyo yasabwa byose yabitanga ariko akabyara umwana w’umuhungu, mwumvisha ko umwana wese ari nk’undi ariko ntabyumva.

Ubu noneho yazanye igitekerezo cy’uko ngo iyo ukoze imibonano mpuzabitsina mu masaha y’amanywa bifasha gutera inda y’umuhungu. None ubu numiwe uburyo bizashobokamo kandi twese tuba turi mu kazi.

Namubwiye ko iby’abandi bagabo bamubwiye ari ibinyoma, ndetse nongeraho ko natitonda ibyifuzo afite by’umuhungu bishobora kudusenyera aramutse atagabanije umuvuduko.

Mungire inama, ese nibyo koko gukora imibonano mpuzabitsina saa sita bifasha kubyara umwana w’umuhungu? Ese niba ataribyo nkore iki ngo umugabo muhindure, murakoze inama zanyu ni ingenzi.

Izindi wakunda

6 Ibitekerezo

charles 24/07/2019 11:33 am at 11:33 am

NSHUTI NZIZA IMIBONANO MPUZABITSINA YAKUMANWA NTAKIZERE KO ARIYO ITERA IGITSINA RUNAKA(umukobwa/umuhungu). ARIKO INAMA NUKO UTAKWANGA IKIFUZO CYUMUGABO NGO UBE NKIROBO(robot). MWEMERERE UMUHE UMWANYA. MURI WEEKEND cg USHAKE UNDIMWANYA KUGIRANGO ASHIRE AGAHINDA cg NGO AJYE HANZE(kugucinyuma).

Subiza
kamana 26/07/2019 1:54 am at 1:54 am

Alors là, c’est trop et c’est du n’importe quoi je trouve… Nous abusons vraiment les droits de nos femmes de trop même.
Kuki twe abagabo tuguma mu bitekerezo bidafite umumaro kubera kwikunda?
Iyi nkeke uyu mugabo ahoza kuri uyu mugore we ni Ubwikunde bukabije tugira twe abagabo.
Hari igihe, nako ntangiye kwemera ko burya iyo abagore bataka ko tubarenganya, biba ariukuri kose.
Abagabo iyo tuva tukagera turikunda tugakabya.
Ese nk’uyu mutegarugoli arazira iki? Ni we se utanga abana?
Ahubwo rero ndi uyu mugore, nahindukirana uyu mugabo, nkamuhata ibibazo. Jye namubwira nti:
Ni wowe nyir’urugo. Ni wowe wanshatse urankwa urancyura iwawe ngo nkubyarire kandi narakubyariye. Ndetse n’ubu nakongera kubyara.
Nkamubwira nti: Jye ndagutwitira nkakubyarira. Nti: Ariko ibitsina by’abana mbyara sinabivanye iwacu, mbasamira k’uburiri bwa we. Nti: Ni iki kigutera kungerageza umbuza amahoro utya??
Nti: Ese ubu, none ho ko ntari Imana itanga abana, simbe n’umugabo utera inda, uranyaka abana b’abahungu Ngo mbakure he ko inda wanteye ari zo natwise, kandi n’inda mbatwita mo ari imwe gusa ntacira ibtar’abakobwa n’indi na yo ibyara abahungu. Nti: Ufashwe Ute?
Mwa bantu mwe, Ubu turi mu bihe byitwa Ngo iby’amajyambere. Ariko imitekerereze yacu nk’abagabo ihora iri imweeee ku bagore. N’ubwo Imana yavuze yeriye ko umugabo ari umutware w’umugore, kandi ko umugore azimvira umugabo, n’umugabo akamutwara rwose… Ariko Imana yabaye umugabo itegeko riremereye kurusha iryo yabaye umugore ryo kumvira umugabo. Twe Imana yadutegetse gukunda abagore bacu. Ibi ni byo bikomeye cyane. Kuko mu bibi no mu byiza sutegekwa gukunda abagore bacu. Kubakunda rero ni no kububaha uko bari… Bene aba bagabo iyo abonye atabyaye uzamucungura, ajya no gushakira ahandi. Rimwe na rimwe akanahankura kabyagira( wa musundrwe utari uwo mu kabande, cg wa mugera uger’umugabo umugeli ukamutera gusogobwa akajya yituma aho aryamye nk’inka mu kiraro)…
Mbese iri si ishyano bahu? Ni iki gituma tuguma ku k’ejo tugondoza abagore bacu, tubabaza ibirenze ibyo bashobora kuduha?
Simbyumva ukuntu umugabo w’iki gihe isi yose yuzuye abantu bajijutse cyane, kandi nabasoma Bibiliya ari benshi, ariko ugasanga abagabo bakirukana umugore Ngo ntiyibarutse umuhungu cg Ngo ntiyabyaye muri rusange. Cyangwa ngo ntiyaciye imyeyo n’ibindi.. Tujya mw’ishuri kugirango tujijuke. Ngo tumenye guha agaciro ikintu cyose gikwiye.
Uyu mugore ararengana, ndamugira inama yo kutica akazi ke, Ngo ari ukugirango abyarire umugabo umuhungu?
Abagabo dukwiye kuva ku k’ejo tukajya mw’ishuli dushaka kujijuka kuko ruracyari kure y’ubwenge nyakuri bwo gushyira mu gaciro… Umwana ni nk’undi. Twese twakira abana Imana yatugeneye. Habyara Imana niko bavuga. Ubwo buryo bwose mushobora kubukoresha nyamara ntimumubyare uwo muhungu, Imana itamubahaye. Imana ni yo itanga abana.
Iki kintu kirandakaza cyane rwose iyo ncyumvise k’umugabo runaka ugitinyuka guhoza umugore we ku karega Ngo ntiyabyaye umuhungu cg Ngo ni ingumba, Ngo ntiyaciye imyeyo… Ibi bigaragaza icyo nakwita kwiga ariko ukazarinda usaza utamenye. Nd’umugabo ariko nanga urunuka izi ngeso z’abagabo bikunda cyane batya. Nitwe dutera inda. Ahubwo abagore nibo bakatubajije impamvu tutabateye izo nda z’abana b’igitsina kitavutse m’urugo? N’abagore bagombye kubibaza bakadushyira ku nkeke ari bo ahubwo.
Iyi mitekerereze y’abagabo igomba gucika ho Burundu. Jye nabonye ko umuryango wabyaye abakobwa ahubwo ari wo wunguka kurusha uwabyaye abahungu. Kuko abakobwa nibo bagirira akamaro imiryango ya bo cyane kurusha kure abahungu. Utabyemera anyomoze…
Mugore ujye umwemerera ibyo agusaba muri weekend kugirango umwubahe nk’umugabo… Ariko ntuzamwemerere kwica akazi Ngo ejo bazakwirukane ku kazi.

Subiza
JOJO59 24/07/2019 12:24 pm at 12:24 pm

Ikindi nakonegeraho mwasaba ikiruhuko (conge) buri saa sita nababwiriki mukamara ukwezi. Wowe mugore niba ntakibazo ufite cyonkongera kubyara ubahiriza ibyo umugabo agusaba. Nutabikora harundi ubyiteguye kdi we azafata umwanya wose namasomo menshi atandukanye abyarire umugabo wawe umwana wu muhungu kuko utubahirije icyifuzo cye.
Erega kubaka nishuri ryigwa ukarinda usaza utarabona Impamya bumenyi yo kubaka.

Subiza
Kiki 24/07/2019 2:05 pm at 2:05 pm

Ahubwo nubwire mujye mubikora mugitondo nibwo aba afite akabaraga Kandi wuvahirize ibyo akubwira kugirango yishirire agahinda ubwo naheba azatuza

Subiza
Don 24/07/2019 3:46 pm at 3:46 pm

Njye ntekereza ko ubashije kubara neza ukwezi kwawe, mukifata mugakora sex mu munsi nyawo wa ovulation, nibyo byakwongera ayo mahirwe kuko intanga z’umuhungu zirihuta zigasiga iz’umukobwa, zasanga intanga ngore yiteguye bigahita bihura bityo umuhungu akaboneka. Naho iyo mwakoze sex hakiri kare, intanga zigerayo zigategereza intanga ngore, iz’umuhungu kuko zo zitaramba zigapfa, intanga ngore ikajya kuza izitanga umuhungu zapfuye bityo hakaboneka umukobwa.
Gusa kubibara bigahuza ni amahirwe

Subiza
Venant 24/07/2019 7:46 pm at 7:46 pm

Kubyara igitsina wifuza birashoboka rwose mugihe waba wubahirije amabwiriza asabwa. Ibyo narabyize mû ishuri mûri cours y’a Biologie nongera kubyigishwa n’umumisiyoneri wanyigishije igihe nigaga mû ishuri rya Bibiliya. Ntabwo nabigusobanuriraha ngo bishoboke muramutse muri kumwe n’umugabo mwembi nkabibigisha mukubahiriza amabwiriza yabyo mwabyara igitsi a rwose mwifuza. Uzashake igitabo cyitwa Mariage et actes d’amour kizagufasha naringifite nahawe n’ubwo muzungu w’Umudage barakinyiba, ariko sinzi Librairie nakibonyemo mucyongereza kubera ko njye numva i Gifaransa sinacyitaho. Imana ibibuke muzabyare Umuhungu nkuko umugabo amwifuza. Njye nari narateganyije kubyara abakobwa 2 gusa kandi niko byagenze n’abahungu 4.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!