bwiza.com
Ahabanza » Uganda:  40 bafashwe bashinjwa kuba ‘intasi z’u Rwanda’ zitwikiriye kuba muri ADEPR
Amakuru mashya

Uganda:  40 bafashwe bashinjwa kuba ‘intasi z’u Rwanda’ zitwikiriye kuba muri ADEPR

Umukwabu wakozwe n’inzego n’urwego rw’igisirikare cya Uganda (CMI) ifatanyije n’ipolisi wafashe Abantu 40 bakekwaho kuba intasi z’u Rwanda ariko ngo bikingirije kuba abayoboke b’Itorero rya pentekokisiti (ADEPR) muri iki gihugu.

Iki gikorwa cyabaye kuwa Kabiri w’iki cyumweru ahitwa Kibuye hafi n’Umurwa Mukuru Kampala, nk’uko ikinyamakuru Softpower, gikunze kuvugwaho kuba mu kwaha kwa Leta kibitangaza.

Umwe mu bakurikiranye iby’iyi operasiyo yabwiye iki kinyamakuru ko aba bantu uko ari 40 bakekwaho gukora ibikorwa bitandukanye by’ubutasi bitwikiriye kuba abakirisitu.

Avuga ko ubwo inzego z’umutekano zatangiraga gushakisha abahungabanya umutekano mu mwaka ushize, abari muri iri dini basa n’ababuriwe irengero. Gusa ngo mu minsi ishize, aba bongeye kwisuganya ndetse bashyiraho ubuyobozi bushya.

Aba bafashwe bitezweho gufasha inzego z’iperereza za Uganda gutanga amakuru azafasha mu iperereza kuri iki kibazo cy’umutekano.

Barashinjwa kwitwaza itorero, bagakora ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwa Uganda.

Ku rundi ruhande, si ubwa mbere abayoboke ba ADEPR  Uganda batabwa muri yombi bashinjwa ibikorwa by’ubutasi. Mu minsi ishize, hari abirukanwe ku butaka bw’iki gihugu barimo n’umuyobozi mukuru ndetse n’umuyoboke umwe bashinjwa ibyaha bisa n’ibi. Ni ibyaha bahakanye ubwo bageraga mu Rwanda.

Si aba gusa kandi kuko benshi mu banyarwanda bafatiwe muri Uganda bagiye bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Ni ibirego bagiye bahakana bavuga ko ari abaturage basanzwe baba bari mu bikorwa by’ubucuruzi cyangwa gusura imiryango yabo.

Benshi muri bo bakorewe iyicarubozo, barafungwa binyuranyije n’amategeko ndetse bamwe bacuzwa utwabo, bajugunywa ku mupaka ari intere.

Ibi bikorwa u Rwanda rwabyamaganiye kure, rugira inama Abanyarwanda guhina akarenge kagana muri iki gihugu kugeza igihe umutekano wabo uzaba wizewe.

Ibi biravugwa mu gihe ibihugu byombi, ubusanzwe byari soma mbike birebanye ay’ingwe kuva mu myaka ibiri ishize.

U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abarurwanya mu gihe iki gihugu kibihakana, kikavuga ko u Rwanda rwagicengejemo intasi, ibirego ruhakana rwivuye inyuma.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com