bwiza.com
Amakuru mashya

Umunyamakuru wa TV1 waburiwe irengero ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda

Umunyamakuru Constantin Tuyishimire wakoreraga TV 1 ngo ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda nyuma yo kuburirwa irengero mu Rwanda mu cyumweru gishize.

Umugore wa Tuyishimire witwa Placide Uwabasindi aherutse kubwira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko umugabo we yavuye mu rugo kuwa 17 Nyakanga 2019 agiye gutara inkuru mu Karere ka Gicumbi.

Amakuru yizewe agera kuri KT Press dukesha iyi nkuru ni uko uyu mugabo atigeze ajya i Gicumbi/ Byumba nk’uko yari yabibwiye umugore we , ngo ahubwo ko yahise yerekeza ku Gisenyi/ Rubavu, ahura na mubyara we amusigira telefoni ubundi yerekeza muri Uganda. Bivugwa ko ari ho abarizwa ubu.

KT Press yemeza ishimitse ko ifite amakuru ko uyu munyamakuru kuri ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda. Iki kinyamakuru ntigitangaza urwego rumufite hagati y’igipolisi cyangwa iperereza gusa kivuga ko ari ho ngo”Yihishe.”

Andi makuru avuga ko uyu munyamakuru yaba yaragiye muri Uganda mu rwego rwo guhunga amadeni yari amubanye menshi kuko afitiye uwitwa Dominique Habumugisha asaga  40,000 Rwf, Honore Ishimwe,  300,000 Rwf na 50,000 Rwf y’uwitwa Alphonse Mihanga.

Ubuyobozi bwa Radio na TV1 One yakoreraga bwemeza ko ari muri Uganda.

Umwanditsi Mukuru wayo, Olivier Ngabirano ati “ Kugeza ubu amakuru dufite ni uko ashobora kuba ari muri Uganda. Navuganye n’ukuriye RIB ambwira ko ibyo ari byo bamaze kumenya  ariko ko iperereza rigikomeza.”

Umuvugizi wa RIB, Modetse Mbabazi atangaza ko kuri ubu mubyara wa Tuyishimire witwa Gilbert Manirakiza ari guhatwa ibibazo kuri iyi ngingo kandi ngo ari gukorana n’uru rwego neza.

N’ubwo ibi byose bikomeje gutangazwa, uyu munyamakuru ku giti cye ntacyo aratangaza ku cyaba cyaratumye yambuka akerekeza muri Uganda kandi bizwi ko Umunyarwanda ugiyeyo akenshi bimugwa nabi.

TWIBAZE: Ese iri deni rya 390,000 Rwf ni ryo ryatumye ahunga akemera gusiga umugore we? Haba hari ikindi kibyihishe inyuma?  Ni iki cyatumye  yanzura kujya  muri Uganda kuri ubu itarebana neza n’u Rwanda? Tubitege amaso.

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!