bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Umwana w’imyaka 8 yishe mugenzi we

Mu ntara ya Morogoro muri Tanzania, umwana w’imyaka 8 y’amavuko yishe uw’umwaka umwe n’amezi 7 y’amavuko akoresheje umuhoro.

Ibi byabaye ku wa 21 Nyakanga, 2019 mu giturage cya Hembeti, mu karere ka Mvomero muri iyi ntara. Umurambo w’uyu mwana, Greyson Valentino bawusanze mu isambu y’ababyeyi b’uyu mwana wishe.

Umuyobozi wa polisi mu ntara ya Morogoro, Wilbroad Mutafungwa yatangaje kuri uyu wa 24 ko umubyeyi w’uyu mwana wapfuye yari yagiye gusenga. Yumvishe ko umwana we yabuze, ava ku rusengero ngo ajye kumushaka afatanyije n’abaturanyi.

Mu kumushaka, banyuze mu masambu y’ababyeyi b’uyu mwana wishe, basangamo umurambo we wari ufite ibikomere mu mutwe.

Mutafungwa yakomeje avuga ko umubyeyi w’uyu mwana w’umwaka umwe yagiye mu rugo rwa nyir’isambu, amubaza impamvu umurambo w’umwana we bawusanze mu isambu ye, ni bwo umwe mu bana be yasubije ko yabonye gashiki ke k’imyaka 8 gatema uru ruhinja n’umuhoro, karujyana mu isambu.

Nyuma yo kumenya ko uyu mwana ari we wakoze amahano, abaturage bahise bamufata bamujyana kuri polisi ya Dakawa, afite n’umuhoro yicishije.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!