bwiza.com
Amakuru Urukundo

Byabaye agahomamunwa: Umugabo wanjye yagiye gusaba mama icyumba cyo gusambaniramo- Nkore iki?

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo iminsi y’igisambo iba ibaze, n’umugabo wanjye navuga ko yabaye igisambo afatwa ku munsi wa 40. Kuko ubwo yari yagiye mu mahugurwa mu Karere ka Nyagatare, yagiye gukodesha icyumba (Lodge) cyo kuraramo, uwo yacyakaga ari mama wanjye, ariko yarakimwimye.

Ndi umugore, maze imyaka ine mbana n’umugabo wanjye, nta mwana twari twabyara ariko kubera Imana niringiye ko tuzamubona. Mu minsi ishize ubwo umugabo wanjye hamwe n’abandi bahuje akazi bajyanwaga mu mahugurwa y’icyumweru mu karere ka Nyagatare, yakoze igikorwa cy’agahomamunwa.

Ubundi iwacu kavukire ni muri Gatsibo, ariko no muri Nyagatare mpafite umuryango mugari, ni uko rero bigere mu masaha y’umugoroba, umugabo wanjye aba agiye gusaba aho kurara ari kumwe n’umukobwa muri iki gihe numva bavuga ngo ni igisupusupu, yasanze hakinze abana bajya kumuhamagara mu rugo ngo aze hari abashaka icumbi.

Ubwo mukecuru yahageraga yasanze umugabo wanjye ari kuri telefoni abanza kuvugana n’umukobwa, ubwo yavugiraga kuri telefoni mukecuru yaje kumumenya ariko kubera ko ataragera mu rugo, ahaheruka mu bukwe yirinze kumwereka ko amuzi.

Uyu mukecuru ni mukuru wa mama ariko bose mbita ba mama, umugabo wanjye amuzi mu mafoto kuko ubukwe  yarabutashye,  ariko we[mukecuru] umugabo wanjye aramuzi neza cyane.

Amaze kubona ko ari umukwe we, yanze kugaragaza ko baziranye, arangije abasaba ibyangombwa, yandika nimero z’indangamuntu ye, amafaranga bishyuye, uwo bagiye kuraranamo n’ibindi bisabwa. Amaze kubibona byose arabajijisha yikoza mu cyumba yagombaga kubaha ababwira ko asanze uwo bakorana yagitanze, abiseguraho anabasubiza amafaranga yabo.

Byarangiye bamubwiye nabi ariko arabareka bajya gushakira ahandi, ako kanya yahise ambaza aho umugabo wanjye ari, ni uko mubwira ko ari i Nyagatare,  arangije ambwira uko yari yambaye, ananyoherereza imyirondoro yose yari yamwatse, afotora mu gitabo arabinyoherereza kuri watsapp, ahita ambwira ko agiye kunca inyuma.

Nahize mera nk’umusazi, guhera muri ayo masaha, umugabo wanjye naramuhamagaye, ndamuhamagara, mwoherereza message, nkoresha nimero z’abandi ariko yanga kunyitaba, nka saa Mbiri z’igitondo bwakeye nibwo yampamagaye avuga ko ibyo namwandikiye namubeshyeye.

Byajemo impaka, mubwira ko nataha nzamwereka gihamya, ubwo yahageraga, nkamwereka aho yari yujuje imyirondoro ye yose n’umukobwa amazina ye na nimero ya telefoni n’iz’indangamuntu, yahise agwa mu kantu bimubera urujijo.

Kugeza n’ubu akomeje kumbaza uwakoze ibyo, mubeshya ko ari umukobwa bararanye, ntabyemera kandi ntanabihakana, mbese ubu ndimo kumubaza impamvu arimo kunca inyuma akabura igisubizo. Kuko nahoraga mbikeka ariko nkabura gihamya.

Namwibukije ko tumaze imyaka ine tubana ariko tutabyara, mugira inama ko niba abona bimuhangayikishije yambwira tugatandukana abaye abishaka aho kuzajya anca inyuma, kugira ngo atazanzanira imbwa yiruka.

Ibyo byose nta gisubizo cyabyo yabona, ku Bwanjye namubwiye ko tuzongera gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye nyuma y’amezi atatu turangije kwipimisha SIDA, mbese ubu mu rugo rwacu nta we uvugisha undi. Mungire inama, nkore iki”

Izindi wakunda

5 Ibitekerezo

Titi 26/07/2019 1:10 pm at 1:10 pm

Niba wumva gutandukana nawe byakorohera reka imbwa. Nange umugore yarabikoze ndabimenya yiha kwigira intare ariko ndumva ngiye kumureka. Ntekereza ko iyi nkuru ari impimbano ariko niyo nama nakugira biramutse bibayeho

Subiza
Michelline 26/07/2019 1:30 pm at 1:30 pm

ihangane birababaza siwowe wenyine hari abafite ibirenze ibyawe musengere nabakozi b’ Imana bizagenda neza reka gusenya ihangane nusenga uzastinda numwana ntuzarenza imyaka 5 utamubonye bibaho .

Subiza
kodo 26/07/2019 2:34 pm at 2:34 pm

rwose umuti w’ikibazo si ikindi kibazo ni ugusenga no kwihangana habamo kunesha.Ibyo bizashira kandi Imana izagusubiza
babarira umugabo wawe kandi ubimubwire nawe yakozwe ni isoni nk’uko wavuze ko iminsi y’umujura ari 40 niba yibaza izisubiraho nyuma y’ibyo ubuzima burakomeza .

Subiza
Raginayoni 26/07/2019 3:48 pm at 3:48 pm

Ubwo se uwo mubyeyi wawe ayo malodge akodeshamo abantu arumva ko ibyo akorera abandi we bitazamugaruka? Ese muba mushaka ko abahandi aribo bagubwaho n’ibyago gusa?

Subiza
Agnes 27/07/2019 11:47 am at 11:47 am

ambara neza uhindure ubuzima use neza wiyiteho ube mwiza pe ! imyenda , inkweto wite kurugo nawe umwiteho umwihorere umukorere ibyo ugomba kumukorera reka kugumya kumurakarira ahubwo uge useka ubundi usenge urebe uko bizagenda Imana nitamuhindura izaguha undi nkwifurije amahirwe .

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!