bwiza.com
Amakuru Urukundo

Databuja yansambanyirije mu modoka bucya akora impanuka none ngo ntera umwaku pe!

Bamwe bavuga ko habaho umwaku, abandi bakemeza ko ntawubaho, kimwe n’uko nanjye nemeza ko ntawo. Ibyambayeho byatumye nifuza kumenya byinshi kuri iyi ngingo.

Mumbabarire amazina yanjye nyagire ubwiru pe, ariko ndi umukobwa w’imyaka 31 y’amavuko nkaba mfite akazi k’ubucungamutungo muri kampani ntavuze ikorera hano mu mujyi wa Kigali.

Bitewe n’aho ntaha hari mu cyerekezo kimwe n’ushinzwe abakozi muri iyi kampani ataha, nakundaga kumusaba lifuti ariko nyuma y’aho ansambanyirije ubwo twatahaga, bwacya agakora impanuka, amvumira ku gahera.

Imvura iheruka kugwa itunguranye mu mujyi wa Kigali, hari ku wa Gatandatu iragwa igeze mu masaha y’umugoroba nibwo uyu mukoresha yampaye lifuti, ariko tugeze ahantu akunze kunsiga arambwira ngo ninze dusangire kamwe dore ko hari no muri weekend. Twanywereye hafi aho kuko hari akabari.

Nanze kumusuzugura ndagenda mfata icyo kunywa n’ibindi turaganira kugeza nka saa tatu n’igice z’ijoro, ubwo nari ntashye, yarambwiye ngo ndeke angeze hafi yo mu rugo neza kuko ahari hasigaye nari ngiye kwifashisha moto.

Rwose twageze hafi yaho mbona ibintu abigize birebire, ni uko byagenze, biraba, si ngombwa kuvuga menshi, ariko ubusambanyi bwarabaye, tubukorera aho mu modoka nubwo bwose bitamaze akanya kanini ariko hari ibyabaye.

Bwarakeye ari ku cyumweru, yazindutse ajya mu bukwe mu ntara akora impanuka ataragerayo ariko hamwe n’abo bari kumwe nta numwe wakomeretse ariko imodoka yo yarangiritse bikomeye cyane.

Uwo munsi nibwo yanyandikiye kuri watsapp ambwira ko yakoze impanuka, mubwira pole, aho kunshimira arambwira ngo ‘Nta keza kawe’ mubajije impamvu aranyihorera ariko nyuma twaje kuganira kuri telefoni arambwira ngo namuteye umwaku nkagira ngo arikinira. Kuva uwo munsi ntabwo yongeye kumvugisha, imodoka yarakoresheje ariko ubu ntabwo yakongera kumpa lifuti.

Ahari ni uko nta bubasha afite 100% bwo kuba yanyirukana ariko ahari aba yarabikoze, kunyirukana byamusaba imbaraga nyinshi n’ibindi bisobanuro ku ba bosi bakuru kandi bo bazi ko mbashije akazi.

Narababaye cyane, ukuntu umuswa yansambanyirije mu modoka nkemera, mu gihe hari n’abasore benshi banyifuza nkabananira, ahari yarandoze pe! ndicuza cyane, cyane, cyane! aho kunshima ati ‘ntera umwakuku’.

Byarambabaje cyane, nkibaza nti ese ubu koko naba ntera umwaku, hahahah yego harimo n’ibitwenge ariko yatumye nibaza ku buzima bwanjye cyane! mungire inama, yego icyaha naragikoze n’Imana imbabarire ariko se impanuka yakoze yavuye kuri njye? murakoze!!

Izindi wakunda

7 Ibitekerezo

Silas 27/07/2019 11:27 am at 11:27 am

Ubundi rero, nta mahoro y’umubyaha, Niko Uwitrka avuga. Hanyuma kandi “Mugicumuro cy’umubyaha harimo umutego ategewemo. Bityo rero, Umuntu ntabwo ariwe utera umwaku ahubwo ” icyaha nicyo gitera umwaku. Bisobanura ko umwaku yawukuye Ku cyaha cy’ubusambanyi mwanakoreye muri iyo modoka.
Aho kukugendaho; ahubwo nimwihane mwese Imana ibabarire ubusambanyi. Uzabimubwire mwihane, hanyuma muvuge tubasengere.
Imana ibeze.

Subiza
Aho 27/07/2019 12:49 pm at 12:49 pm

Ibyabaye nicyaha wakoze ! IMbere y’Imana,
Gusa niba warihanye Imana ninyembabazi.

Naho uwo muswa numuswa kd icyo yaragamije yakigezeho , niyo mpamvu agututse .

Naho impanuka yakoze nisanzwe nuko abanyafurika ikibi kibaye gishakirwa inyito.
Sorry sister.

Umunsi mwiza .utuze nturumutera mwaku.

Subiza
Ruheza alexis 27/07/2019 3:00 pm at 3:00 pm

Iyombwa c yabikoreraga iki gusambana bit era umwaka nyine, cyagize NI Mana nticyapfa ubwa kabiriho bazagishingura.

Subiza
K 28/07/2019 4:27 am at 4:27 am

Tukugire inama hahaj uri maraya yujuje ubuzirange

Subiza
Swerateur 28/07/2019 7:00 am at 7:00 am

Nta mwaku ubaho sis. Ni ibyago yagize bisanzwe ntaho bihuriye nibyo mwakoze iyo atanaguswera nubundo yaro kuyikora. Gusa wihane nawe uzamuhwire yihane kandi ntuzongere gutanga igituba uzagihe umugabo wawe gusa. Nta mwaku utera na gato. Mwihane ujye uunamusengera

Subiza
Samuel Ishimwe 28/07/2019 9:12 am at 9:12 am

Ibyo ni imyumvire ye idafite aho ishingiye ,mwihorere wikorere akazi dore ko ariko kakuzanye muri iyo Company

Subiza
Hakizimana Emmy 29/07/2019 7:41 pm at 7:41 pm

Uburaya buraha p

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!