bwiza.com
Amakuru Urukundo

Umusore tugiye kubana yifuje kumenya abasore 11 twaryamanye kandi harimo na mukuru we- Nkore iki?

Inama nshaka ni ukumenya uko ndabwira umusore tugiye kurushingana, twemeranyije kubwizanya ukuri, ambwira amahano yakoze nanjye ndatura ndamubwira, imbabazi turazisabana turazihana, kandi twiyemeza ko tugiye gushinga urugo ibindi byose byashize tukabireka.

Mu by’ukuri ndi umukobwa w’imyaka 26, mu rugo ni i Kabuga. Abasore twaryamanye ni 11 ariko abenshi twabikoze nkifite ubwana bw’imyaka kuva kuri 16 kugera kuri 20, muri abo twaryamanye n’ubwo navuga ko nta nyungu nabikuyemo byose, n’uyu tugiye kubana arimo, kuko ni nawe uheruka.

Muri aba basore 11 harimo na mukuru w’uyu musore, nkibaza nti nindamuka mubwiye ko namukuru we twaryamanye kandi inshuro irenze imwe azabyakira ate? Ese ntazajya abyakira nabi mu gihe abona twese turi kumwe. mungire inama, mbimubwire cyangwa mureke?

Izindi wakunda

10 Ibitekerezo

Gato 28/07/2019 3:24 pm at 3:24 pm

Saba Imana imbabazi kandi uyibwireko utifuza kubwira umugabo ko waryamanye na mukuru we Imana numubyeyi kandi ntacyo bitwaye gusa umugabo ntuzabimubwire umwihorere na mukuru we ntacyo yamubwira gusa wibagirwe mukuruwe ibuzima bwawe bwose nubavanga uzasenya . Kandi uzagire urugo ruhire niba uvugishije ukuri .

Subiza
Tollo 28/07/2019 5:43 pm at 5:43 pm

Bimubwire kuko nubihisha uzoba ukozicaha

Subiza
kamana 28/07/2019 7:27 pm at 7:27 pm

Niba waramwaturiye ibyaha wakoze, ukageza n’aho umumener’ibanga ry’umubare w’sbo mwabikoreye se, ikirenze ho n’iki ashaka?
Ku bwa jye ndumva bihagije ibyo wamubwiye. Cyane cyane ko Ari na gakeya wabona Umukobwa w’Umunyafurikakazi utinyuka kukwaturira ko yakoze amahano y’ubusambanyi.
Ubundi iyo ugiye kurambagiza umukobwa, ukagenda unabizi ko Ari umusambanyikazi bitewe n’amakuru umugore ho, wumva bamuvuga ho cg wo we ubwa we umwiyiziye ho, arabihakana akarahira akarengwa. Ati: Jye sindakora icyo cyaha na rimwe.
Wowe kuba warabaye umugabo ukabimunyurira mo ikindi ashaka n’iki?
Kumubwira Buri umwe umwe wese mwaboanye bimwunguye iki?
Birashoboka ko yaba afite amakru ko waryamanaga na mukuru we, ariko akifuza ko uba Ari wowe ubimwerurira.
Ku bwa jye ndumva bihagije ibyo mwbwiranye. Ariko nta mugabo ujya yihanganira kumva cg kurora umugabo wamusambanirije umugore, haba mbere ko amurongora cg nyuma y’aho amurongoye. Nta n’umwe bidashisha kumenya umugabo wakurongoreye umugore.
Jye rero ndemeza ko niwibeshya ukamubwira Buri wese mwaryamanye, umuriro uzaka. Incyuro zizavuka ni zimwe bita: NGO TWIBANIRE…
Namara kumenya ko mukuru we mwaryamanaga, azashishwa. Azikanga ko n’ubundi uzaba umugore wa bo bombi kuko Ari abavukanyi.
Kumubwira Buri wese ndumva bizazana akavuyo katuma muhita mutandukana.

Subiza
kamana 28/07/2019 7:46 pm at 7:46 pm

Uzamubwire uti:
Sinshaka jye kukubaza urutonde rw’abo mwaryamanye n’ibyo mwakoze, n’aho mwabikoreye, uko mwabikoze.
Uti: Ibyo ni iby’igihe cyatmbutse ho, kandi ntikizagaeuka. Uti: Ibyo wakoze byari ibya gisore none ubu urashaka kurongora. Uti: Ibya gisore byararaheze byaribagiranye. Kandi simbyifuza kujya mu bucogocogo bw’ibyo wakoze kuko Ari iby’igihe cyaciye ho. Uti: Ubu twatangiranye amateka jye na we mashya ya twembi.
Umubaze uti: KOKO URANKUNDA MU BY’UKURI UTAMBESHYE?
Uti: Niba ukomeza kunkurikirana ku byaha na koze n’uburyo nabikoze mo, n’abo twabikoranye mo… Ni Ikimenyetso cy’uko Utashizwe ndetse utambabariye utananyizera.
Maze uzabe UMUGABO umwerurire uti: Nakoze ibyaha, ariko si ndi umunyamatiku. Sinshaka guteranya abantu. Uzamubaze uti: Uribaza ko ugiye uhura na Buri umwe umwe twaryamanye byagushimisha??????
Uti: Na jye ngiye menya uwo mwagiye muryaana ntibyanshimisha n’ubwo wabikoze tutaramenyana. Uti:
Rero nta bwo Ari ngombwa ko mba injajwa bigez’aho ngo nteranye abantu.
Ubundi kwasasa uwo mwamvariranye ubusa ni Amahano mabi.
Ndakugira inama yo kutabimubwira. Mubwire uti: Iby’ejo bibara ab’ejo, ni ibyahise bibara abakuru. Umuhakanire rwose umwemeze ko nawe udashaka kumenya abo baryamanye.
Mubwire uti: Niba unkunda ibagirwa ubuzima nanyuze mo, kandi na we wemere kuba Umugabo kigabo.

Subiza
Anaclet Bimenyimana 29/07/2019 9:50 am at 9:50 am

kuki ukozwa ibibi? mubwire ko umuryarya yigendere naho ubundi ushobora no kuba ufite uburwayi. ngo abasore 11 kandi atari inshuro imwe. yewe urakaze ndumva wawarangaye. birambabaje naho kumubwira no kutamubwira byose ni ubusa. natwe turabimenye. mubwire azasome Bwiza azabibona. UGIRE AMAHORO. Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!

Subiza
charles 29/07/2019 11:45 am at 11:45 am

mukobwa mwiza ukuri kose sikwiza garukira aho naho ubundi byatuma mutabana cg mugasenya.

Subiza
JOHN 29/07/2019 1:02 pm at 1:02 pm

Ingeso yawe ndumva atari nziza inama nakugira nuko ugomba kwihana iyo myuka mibi ikugendamo mbere yuko ugira icyo umubwira

Subiza
Akingeneye louise 02/08/2019 5:33 am at 5:33 am

Ntuzabimubwire byamubabaza cyane bigatuma ubukwe bupfa

Subiza
Mimi 10/08/2019 2:09 pm at 2:09 pm

Ntuzabimubwire. Ndetse ntihazahire nimwe imubwira izina kandi uzamubwireko wabiretse, bityo kuba wamubwira about aribo byazatuma nomubana azajya ahangayika mi gihe cyose yabona urikumwe nimwe muribo. Bireke rero nabikwangira ntimubaza azaba atariwe Imana yakugeneye.

Subiza
Rubaduka 11/08/2019 4:46 pm at 4:46 pm

Wa mukobwa we ugira Ubuntu disi nanjye wasanga warampaye ndi kugukeka. Gusa inama nakugira garukiraho buriya Toute La verte n’est pas bon. Yakwikanga kdi ntiyazigera akwizera narimwe mubuzima. Nina ushaka kubaka rero sigaho udakora amahano

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!