bwiza.com
Ahabanza » Impamvu Sheebah atitabiriye igitaramo yari yatumiwemo i Kigali
Imyidagaduro

Impamvu Sheebah atitabiriye igitaramo yari yatumiwemo i Kigali

Umuhanzikazi Sheebah Karungi atangaza ko atabashije kuza mu gitaramo cyiswe ‘ Kigali Summer Fest 2019’ bitewe n’imbaraga atagira icyo akoraho.

Byari biteganyijwe ko Sheebah ari mu bahanzi bazitabira iki gitaramo cyabaye kuwa 27 Nyakanga uyu mwaka nk’umwe mu bahanzi bazwi mu Karere.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sheebah yavuze ko kuba atarabashije kwitabira iki gitaramo byamubabaje ariko ko birenze ububasha bwe kandi ko ntacyo yari kubikoraho.

Abaharanira inyungu ze bagize bati “ Bafana bacu, Tubabajwe no kubamenyesha ko tutazitabira igitaramo cya ‘Kigali Summer Fest 2019’ izabera Camp Kigali ku mpamvu zitaduturutseho.”

Bavuga ko ku ruhande rwabo ntako batagize ngo Sheebah yitabire igitaramo ariko ko yashyizweho amananiza.

Bati “ Ntako tutagize ariko biba iby’ubusa. Turashimira uburyo mukomeje kudushyigikira. Twizere ko tuzahura ubutaha muri Kigali Summer Fest.”

Sheeba ati “ Ibi birambabaje ariko hari ibintu biba birenze ubushobozi bwacu. Mumbabarire.”

Ababikurikiranira hafi bavuga ko Sheebah ashobora kuba yarangiwe gutaramira mu Rwanda bitewe n’ibibazo byo kurebana ay’ingwe biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com