bwiza.com
Ahabanza » Goma: Hemejwe undi murwayi wa Ebola
Amakuru Ubuzima

Goma: Hemejwe undi murwayi wa Ebola

Ku mugoroba w’uyu wa 30 Nyakanga, itsinda ry’abashinzwe kurinda no kurwanya Ebola ryemeje rinamenyesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ko habonetse undi murwayi wa Ebola mu mugi wa Goma.

Ubuyobozi buvuga ko uyu murwayi ntaho ahuriye n’uherutse gupfira muri uyu mugi, nabwo azize Ebola. Yageze i Goma ku wa 13 Nyakanga avuye mu mugi wa Bunia uherereye mu ntara ya Ituri. Ku wa 22 Nyakanga ni bwo yatangiye kugaragaza ibimenyetso, atangira kwitabwaho.

Giscard Kusema wungirije uhagarariye itangazamakuru  mu biro by’umukuru w’igihugu yavuze ko abantu badakwiye kugira ubwoba kuko iki kibazo bamaze kugihagurukira.

Izindi wakunda

Bwiza.com