bwiza.com
Ahabanza » USA: Nibura abana 38 ni bo bapfira mu modoka zifite ubushyuhe bukabije buri mwaka
Amakuru Ubuzima

USA: Nibura abana 38 ni bo bapfira mu modoka zifite ubushyuhe bukabije buri mwaka

Bamwe mu bakozi bakora imirimo itandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakunda gusiga abana babo mu modoka mu gihe kigeze no mu masaha umunani bitewe n’akazi bakora cyangwa se babibagiriwemo.

Bitewe n’igipimo ubushyuhe buba buriho muri iki gihugu, imodoka nazo zirashyuha cyane bikagera ku gipimo cy’108, bikagira ingaruka ku bantu bazirimo, bikaba byanabaviramo urupfu ariko cyane cyane abana kugeza ku myaka itanu y’amavuko.

Kuva mu 1998, abana basaga 881 ni bo bamaze kwicwa n’ubushyuhe bw’imodoka basigaramo.  Impuzandengo y’abana 38 bapfa buri mwaka.

Ubusanzwe tuzi ko umuntu ufite ikipimo cy’ubushyuhe cya 37 aba nta kibazo afite, kimwe n’ufite 36 cyangwa 38. Bihinduka ikibazo iyo umuntu asanze afite ubushyuhe bwa 40. Abenshi bafata umwanzuro wo kwerekeza kwa muganga ngo barebe niba batarwaye Malariya n’izindi ndwara.

Ikigo cy’iki gihugu gishinzwe umutekano w’abagenzi (National High Way Transportation Safety Administration) kivuga ko ubu bushyuhe bugera hagati y’igipimo cy’ 104 n’108. Niba umuntu yajya kwipimisha afite 40, murumva ufite 108 uko byaba bimeze. Aba bana bagiye bapfa bagejeje kuri ibi bipimo.

Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya San Jose mu ishami ry’ubumenyi bw’ikirere bwagaragaje ko umwaka wa 2015 wapfuyemo abana 24, ukaba ari wo mubare muto w’abapfuye kuva mu 1998; umwaka ubushakashatsi bwashingiweho bwa mbere.

Muri uyu mwaka wa 2019, abana bamaze gupfira mu modoka ku mpamvu z’ubushyuhe bukabije ni 23.

Amakuru aheruka ku wa 28 Nyakanga ni ay’umwana w’umwaka umwe w’amavuko se yasize mu modoka, apfiramo yari amaze kugira ubushyuhe bw’108 nk’uko ibyavuye mu bizamini bibigaragaza.

Umwaka wa 2018, wapfuyemo abana 52. Ni wo mwaka waranzwe n’imfu nyinshi z’abana  baguye mu modoka zari zifite ubushyuhe bukabije. Aba bana bari mu kigero cy’ibyumweru 7 n’imyaka 5 by’amavuko.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com