bwiza.com
Amakuru Imikino

Abaholandi batatu n’abakinira Liverpool batatu mu bakinnyi 10 b’umwaka-FIFA

Umunya-Senegal, Sadio Mane, Umunyamisiri, Mohamed Salah  na Virgil Van Dijk w’Umuholandi bari mu bakinnyi 10 b’umwaka w’imikino wa 2018/2019 batoranyijwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA. Aba uko ari batatu bakinira Liverpool FC mu Bwongereza.

Uru rutonde ni rwo ruzashyingirwaho mu gutoranya umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino, hashingiwe ku ruhare bagize mu myitwarire myiza ya ‘club’ cyangwa amakipe y’ibihugu mu marushanwa atandukanye.

Rugaragaramo kandi Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bafite imipira ya zahabu 10; eshanu ya Messi n’indi ya Ronaldo.

Urutonde rwose nta munyezamu urimo. Ubuholandi bufitemo abakinnyi batatu, kikaba ari cyo gihugu gifitemo abakinnyi benshi kuko ibindi bifitemo umwe umwe. Liverpool yo ifitemo abakinnyi batatu, mu gihe FC Barcelona na Juventus ziyikurikiye zifitemo babiri babiri.

Dore urutonde rwabo uko ari 10:

  1. Christiano Ronaldo (Juventus, Portugal).
  2. Lionel Messi (Barcelona, Argentina).
  3. Virgil Van Dijk (Liverpool, Ubuholandi).
  4. Sadio Mane (Liverpool, Senegal).
  5. Mohamed Salah (Liverpool, Misiri).
  6. Eden Hazard (Real Madrid, Ububiligi).
  7. Kylian Mbappe (PSG, Ubufaransa).
  8. Harry Kane (Tottenham, Ubwongereza).
  9. Matthijs de Light (Juventus, Ubuholandi).
  10. Frenkie de Jong (Barcelona, Ubuholandi).
Abakinnyi 10 bazatoranywamo umwe mwiza

‘Fifa the Best’ ni igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza mu mupira w’amaguru kurusha abandi mu bagabo. Gitangwa na FIFA buri  mwaka w’imikino. Intego yacyo ni ugushimira umukinnyi ndetse no kumutera akanyabugabo ku byo yagezeho mu mupira w’amaguru.

Igihembo gihabwa umukinnyi mwiza wa FIFA mu mwaka runaka gitandukanye na ‘Ballon d’Or’ cyangwa se Golden Ball gitangwa n’ikinyamakuru, France Football cyo mu Bufaransa.

France Football na FIFA byari  baragiranye amasezerano mu 2010, byemeranya gutangira hamwe iki gihembo; ubwo cyiswe ‘FIFA Ballon d’Or’ ariko ku bw’impamvu zitandukanye amasezerano barayasheshe, ibihembo byongera gutangwa ukubiri; kimwe cyitwa ‘FIFA the Best’, ikindi gisubirana izina rya Ballon d’Or.

Luka Modric ni we uheruka kwegukana igihembo cy’umukinyi mwiza w’umwaka ku isi 2018

Umunya-Croatia, Luka Modric ni we uheruka iki gihembo yatwaye mu 2018 akurikira Cristiano Ronaldo na Lionel Messi begukanye ibindi 10 byaherukaga. Gusa Modric ntiyagaragaye ku rutonde rw’uyu mwaka. Uzegukana iki gihembo azamenyekana ku wa 23 Nzeri, mu birori bizabera i Millan mu Butaliyani.

Emmy Nsanzimana

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!