bwiza.com
Amakuru Urukundo

Umusore namubwije ukuri ko mfite VIH/SIDA ariko ntabikozwa ngo tugomba kubana- NKORE IKI?

Nk’uko mbona hano ubutumwa buba bumeze, abandi babanza amazina n’aho batuye ariko mbiseguyeho mbere rwose, ntabwo mbitangaza, gusa ndi umunyarwandakazi w’imyaka 24, iyi myaka yose nkaba nyimaze mfite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Mu buzuma  habaho gukunda no gukundwa, nanjye rero umusore yarankunze, tukajya tuganira ariko nkakunda kumubwira ko nta gahunda mfite yo kuzashaka umugabo.

Kubera agahinda nakuranye ko kuba mfite VIH/SIDA natarabigizemo uruhare, ibyo guteretana bya gikumi ntabwo nigeze mbiha akanya, kuko sinifuza ko hari uwo nagerekaho ibibazo nk’ibyo nahawe n’ababyeyi banjye.

Mu by’ukuri rero, umusore nabonye ko arimo kunkunda cyane anatangiye kungezaho imishinga yo kubana mubwiza ukuri nti “Muvandimwe njyewe mfite ubwandu bwa Virusi Itera Sida, niko navutse, Data niyo yamwishe, Mama aracyariho ariko afata imiti kimwe nanjye, rero sinifuza kuba nakwangiriza ubuzima ukiri muto ahubwo uzishakire undi”.

Umusore yaratunguwe arira nk’umwana ariko ntiyabyemera, ariko arakomera, nyuma nibwo namweretse ukuri kose,  ati “Naragukunze kandi nzahora nkukunda, ibyo ntacyo bimbwiye”. Naramubwiye nti “urukundo ntirukugire umusazi, ahubwo genda ubitekerezeho igihe kirekire”.

Icyo kiganiro aho tukigiriye hashize amezi atatu, yarasisiye, akomeje kunsaba kubana, kandi we ni muzima nta kibazo afite cy’ubu burwayi nk’ubwanjye. Njye ndamubaza nti ‘uzi neza ko umunsi tuzaba twabanye uzahita wandura iyi Virus? Akansubiza ambwira ko abyiteguye neza cyane kandi yizeye kuzabana nanjye mu mahoro n’urukundo.

Gusa kubera ukuntu mbona ankunda, nanjye ubu numva mukunda cyaneee birenze, ariko muri njye numvaga nta mugabo nzashaka, nkumva ntawe nifuza ko yazajya  anshinza ko namwangirije ubuzima. Mungire inama, nkore iki? Ese tubane? Mureke se nikomereze ubuzima nari nariyemeje kubamo? Murakoze!

 

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

CM 31/07/2019 2:57 pm at 2:57 pm

mukobwa mwiza mbere yabyose pole sana. gukundwa no gukunda ntakibazo gusa inama nabagira wowe ninshuti yawe nuko mwajyana kwamuganga bakamukuramo amaranga mutima agifite mutazicuza mubuzima bwanyu nyuma. ikindi mwekwihutira guhita mubana cg ngo mukore imibonano mpuza bitsina idacyingiye ariko kubwumubiri nimunabikora muzakoreshe agacyingirizo.

Subiza
J p s 01/08/2019 4:10 am at 4:10 am

Waramutse mukobwa, sha ibyo akubwira bizashira kuko muntangiriro urukundo tuba rugurumana kdi kubana byiteka ntabwo arigihe gito NGO wumve ko hazahoraho urukundo rugurumana nkuko kuko ntazibana zidakomanya amahembe nihabaho akabazo gato kwiyunga bizagorana kuko azajya agucyurira ko wamwanduje kdi ndabizi byakubuza amahoro cyane kuburyo ubuxima bwawe butaramba nkuko byagenda wikomereje ubuzima bwawe sinakubuza kubana nuwo ukunda kdi bari nigihe atazaguserereza gusa gushaka in byiza arko kudashaka bikaba byiza kurushaho

Subiza
odette 03/08/2019 12:37 pm at 12:37 pm

mwihorere rwose nyuma yazaguhinduka akubwire ngo waramwanduje mwihorere pee

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!