bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Willy Paul, umubwirizabutumwa washyize hanze indirimbo, abafana basaba ko ihagarikwa igitaraganya

Willy Paul ni umuhanzi w’Umunyakenya ujya anyuzamo agakora n’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana ariko ubu akaba ari kwibanda mu muziki usanzwe (secular music).

Yashyize hanze indirimbo yise Lamba Nyonyo, bituma Abanyakenya basaba leta kuyihagarika byihutirwa.

Impamvu ngo indirimbo igomba guhagarikwa ni izina ryayo ndetse n’ubutumwa buyirimo butesha agaciro umugore.

Nk’umuhanzi, birashoboka ko Willy Paul hari ikindi yashakaga gusobanura ariko si ko abantu benshi babyumva kandi koko akenshi ngo iritavuze umwe rigira amahirwe menshi yo kuba ukuri.

Lamba Nyonyo ni amagambo y’Igiswahili asobanura ngo ‘Onka Ibere’. Abakunzi b’umuziki bavuga ko ari agasuzuguro uyu muhanzi yagaragarije abagore bityo byaba byiza ubu butumwa budakomeje gusakazwa mu baturage.

Ibi ni ibitekerezo by’abakunzi b’umuziki bisaba Dr. Ezekiel Mutua uhagarariye ikigo gishinzwe umuziki n’amafilime guhagarika iyi ndirimbo.

Joseph Otieno: Dr. Ezekiel Mutua  akwiriye guhagarika iyi ndirimbo ya Will Paul. Lamba Nyonyo bisobanuye ngo ‘Onka amabere.

Uyu we yiyise Nai Blogger:  Umugabo ukuze, umaze imyaka irenga itanu mu muziki, wanakoze indirimbo ziramya Imana, ni gute wahangara kuduha iyi ndirimbo? Ni ikimwaro kugaragariza abana bavutse muri za 2000 ko wataye inzira.

Thiongo Erick:  Nishimiye ko abanya-Nigeria batazi Willy Paul, yewe bakaba batanazi icyo Lamba Nyonyo bisobanuye.

Mwangi: Willy Paul niyerure avuge ko atagikora indirimbo ziramya kandi zigahimbaza Imana.

Thuo Kamau: Ni ikibazo kuba abantu bakibonera Willy Paul mu ivugabutumwa. Yagerageje kubibereka kuva na mbere. Niba mutarabyumva nimukomeze mutegereze.

Willy Paul yashyize iyi ndirimbo ku rubuga rwa YouTube kuri uyu wa 30 Nyakanga, 2019. Ubu imaze kurebwa n’abasaga 130,000 ariko yaciye agahigo ko kugira abatayishimiye (dislikes) benshi kuruta abayishimiye (likes). Abatayishimiye basaga 9000, mu gihe abayishimiye batagera no ku 2000. Iherekejwe n’ubutumwa bwinshi bwatanzwe mu mwanya w’ibitekerezo, ubwinshi bunenga indirimbo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!