bwiza.com
Ahabanza » AHUPA yorohereje abifuza gukurikira amasomo yo gukora ibiganiro kuri televiziyo
Amakuru Amatangazo

AHUPA yorohereje abifuza gukurikira amasomo yo gukora ibiganiro kuri televiziyo

Ikigo AHUPA Digital Services Ltd cyatangije ku ncuro ya kane amasomo y’igihe gito ku bifuza gukora kuri televiziyo

Iki gikorwa AHUPA yagitangije bwa mbere mu 2014, aho bigishije abantu batandukanye ibijyanye no gutegura no gutangaza ibiganiro, video editing, photography na graphic design.

Kugeza ubu iki kigo kikaba kimaze kugeza ku isoko ry’umurimo benshi bakorera televiziyo za hano mu Rwanda. Amasomo atangwa mu byiciro bibiri, aho umunyeshuri abanza ku ntebe y’ishuli ubundi mbere yo gusoza igihe kiba cyaragenwe agakomereza kwimenyereza umwuga kur BTN TV, imwe mu matelevision yigenga yo mu Rwanda, mbere yo guhabwa certificat ihamya ubumenyi yungutse..

Kwiyandikisha ku bifuza kwiga muri AHUPA TV Academy ubu byorohejwe kurushaho ako bikorerwa k’urubuga rwa www.ahupa.ishuri.rw ugahita unishyura ukoresheje Mobile Money.

Uyu mwaka amasomo akaba azatangirwa mu turere twose tw’igihugu aho icumi ba mbere bazitwara neza bazahita bahabwa akazi, kandi akarusho abazahugurwa hakaziyongeraho amahugurwa mu kwihangira imirimo. No kubafasha kubona igishoro.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com