bwiza.com
Amakuru Urukundo

Ibintu 10 bizakwereka inkumi idashobora kugumirwa uko byagenda kose

?????????????????????????????????????????????????????????

Abantu benshi bakunze kwibeshya ku bwiza, ku miryango bavukamo cyangwa se konti bujuje muri za banki cyangwa se akazi keza, ariko kugira ngo umukobwa abone umugabo, ahanini biterwa n’uburyo yigaragaza mu bandi, umutima mwiza abandi bamubonaho n’iyindi mico myiza ituma yibonwamo.

Dore ibintu 10 waheraho uvuga ko uyu mukobwa atagumirwa:

1.Kwigaragaza uko ari

Kuvuga kwigaragaza uko ari ntabwo bivuze kuba biri hanze, ushobora kwigaragaza uko uri mu myambarire, ku butunzi ukirinda kwirarira ngo utaha muri etaji kandi iwanyu muba mu nzu y’icyumba kimwe, kwirata amashuri udafite cyangwa imiryango ikomeye kandi wibeshye.

2.Kugumana umubiri we karemano

Ni kenshi usanga igitsinagore kibanda ku bintu byo kwisiga mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo ku mubiri, bamwe babyita kwisiga mukorogo. Nyamara burya abagabo benshi usanga bakururwa cyane n’umukobwa wifitiye ubwiza karemano, kuko aba azi ko ubwo bwiza iteka azabuhorana. Si byiza cyane rero kwishyiraho ibintu birenze ku isura yawe kuko abakobwa ni beza ku kigero gikurura abagabo kabone n’ubwo baba batisize ibyo bintu.

3.Kutirukira ibyaje byose

Si byiza rero ngo niba uri umukobwa usamarire akaje kose ngo wumve ko ugomba kwitwara nka runaka kuko imyitwarire y’abantu iratandukanye cyane, wazabura ibyo ufata n’ibyo ureka ugahinduka injajwa. Niba ari ibitaramo, na we ukaba urahuruye, niba ari umwenda uje nawe uti ntawambaye si naba ndi umukobwa,…

4. Gusaba inkundo abahungu

Niba unakunze umuhungu irinde guhira umubwira ko wamukunze, ibikorwa birahagije, na we iyo amaze kukwiyumvamo arabikwibwirira, kandi niba uri kumwe n’uyu irindi guhita ushaka urukundo ku wundi. Burya akenshi iyo ubona umusore atakwandikira cyangwa se ngo aguhamagare, ashobora kuba atakwiyumvamo cyangwa hari ibyo akigenzura, niyo mpamvu rero na we ugenda gake gake.

5. Umukobwa usabana n’inshuti

Iyo umukobwa azi gusabana n’inshuti, akicisha bugufi, akubaha buri wese ntacyo amutegerejeho ariko akirinda gusambana, bituma akenshi akundwa n’abasore ku buryo bumva bifuje kumugira umugore.

Baba bazi ko azabasha kubakirira abashyitsi neza, bagafata inshuti zabo neza ntibabace ku muryango ahubwo urugo rwabo rukibera nyabagendwa. Umukobwa usambana agaragarizwa urukundo n’abatagira ingano ariko rumwe rwo mu mashuka rutamara kabiri, umaze kugusambanya ahita arangira undi, ugahora muro urwo.

6. Umukobwa utagira ishyari

Umukobwa ugira ishyari akenshi usanga arangwa no kugira umushiha kandi no kubana n’abandi biramugora cyane kuko aba yumva abafitiye ishyari. Umukobwa utagira iyi ngeso arakundwa cyane kuko abasore bumva ko iyo umukobwa nta shyari agira aba anyurwa n’ibyo afite. Bigatuma rero bumvako igihe bazaba bari kumwe bazaba batuje bakanyurwa n’ibyo batunze.

7.Imirimo ukora mu rugo iwanyu

Burya nta bukwe bubura umuranga, iyo uzwiho kuba umwana wubaha kandi ukunda akazi mu rugo, abantu bagenda bakuvugaho, uko bakuvuga ni nako buri wese aba yifuza ko wamubera umukazana, muramukazi, umukunzi n’ibindi, aha rero niho biva ugasanga umukobwa agize imyaka 22 ahita ashaka umugabo.

8.Gusenga:

Umukobwa uhora yirahira Imana cyane, cyangwa se ushaka kugaragariza abandi ko ari umukiranutsi cyane ntabwo akundwa, niba abonye unywa inzoga agahita atangira kukwigisha akubwira imirongo myinshi yo muri Bibiliya, ntabwo akundwa, ariko iyo uri umukobwa ukunda gusenga ariko na none ntugaragaze ko abandi ari abapagani cyane, nta kabuze abantu baragukunda pe.

9.Imico myiza akura ku babyeyi

Mu gushaka, n’umuryango uvukamo urebwaho, niba mama wawe ari umusinzi benshi bazagutinya, niba so azwiho ubusinzi n’ubusambanyi nabyo bishobora kukwangiriza izina, niba iwanyu havugwa amarozi n’indi myuka mibi nabyo ni uko, ariko iyo ufite umuco n’ababyeyi bawe batangwaho urugero aho mutuye, ugakurira muri bwa burere, imyaka niyo itinda ubundi ugahita urongorwa.

10.Kujijuka:

Iyo tuvuze kujijuka mbere na mbere si amashuri menshi cyane, ushobora kwiga make ariko ukaba uri umukobwa uganira n’umusore akumva ufite imishinga ifatika, utari wa mukobwa uhura n’umusore agambiriye kumukura ibyinyo ahubwo ari umukobwa uhura n’umusore mukaganira ku mishinga, ukaba umukobwa umuntu yakwiyambaza ngo umugire inama,…

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!